00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL: Petro de Luanda yatsinze FAP isanga Patriots muri ¼ (Amafoto)

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Petro de Luanda yo muri Angola yabaye ikipe ya kabiri igeze muri ¼ cya BAL nyuma yo gutsinda FAP yo muri Cameroun ku manota 66-64.

Wari umukino w’umunsi wa gatanu mu irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda.

Uyu mukino ntabwo wari woroshye ku mpande zombi, kuko nta kipe yagiye isiga indi cyane mu duce tune tugize umukino nk’uko imibare ibigaragaza.

Umukinnyi Amadou Abdoulaye Harouna wa FAP yanyugazamo agatsinda amanota akoze “Dunk” bitewe n’indeshyo ye.

Gusa biciye ku bakinnyi nka Antwan Scott na Smooth ba Petro de Luanda, ikipe yabo yakomeje kugenda imbere ya FAP kuko Antwan Scott mu gace ka gatatu yari amaze gutsinda amanota 17.

Agace ka mbere karangiye, FAP iri imbere n’amanota 21-20, mu gihe agace ka kabiri Petro de Luanda yaje imbere n’amanota 22-11 ariko ihita itakaza agace ka gatatu kuko FAP yagasoje iri imbere n’amanota 15-14.

FAP yanahise itsinda agace ka kane ku manota 17-14 ariko amanota yose uyateranyije Petro de Luanda itsinda umukino ku manota 66-64.

Amadou Abdoulaye Harouna wa FAP niwe watsinze amanota menshi ku ruhande rw’ikipe ye (17) mu minota 31 yakinnye, atanga imipira ine yavuyemo amanota.

Antwan Scott wa Petro de Luanda niwe watsinze amanota menshi ku ruhande rw’ikipe ye (23), atanga imipira itatu yavuyemo amanota.

Iyi ntsinzi ya Petro de Luanda, yahise iyihesha itike yo kuzakina mu cyiciro cya ¼, isanzemo Patriots BBC yabigezeho itsinze imikino yayo ibiri ya mbere.

Kuri uyu munsi, hateganyijwe indi mikino ibiri, aho saa Kumi n’imwe n’igice, Monastir yo muri Tunisia iza kuba ikina na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, mu gihe saa Tatu n’igice z’ijoro, AS Sale yo muri Maroc iza gukina na AS Police yo muri Mali.

Petro de Luanda yarokowe n'agace ka kabiri yatsinze ku manota 22-11
Abakinnyi ba FAP bakoze amakosa menshi bahanirwaga
Ni umukino utagaragayemo ugusiganwa cyane mu manota
Petro de Luanda yaje kwigaranzura FAP mu gace ka kabiri
Petro de Luanda yageze aho iyobora umukino
Ikipe ya Petro de Luanda yabanje kugorwa n'umukino, bituma umutoza wayo aba uwa mbere mu gusaba akaruhuko ko kwibutsa abakinnyi be uko bagomba gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .