00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL 2021: Petro de Luanda yayoboye itsinda B, Zamalek igera muri ¼ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa karindwi w’imikino y’amatsinda y’irushanwa rya Basketball Africa League wakinwe ku Cyumweru, wasize Petro de Luanda yo muri Angola iyoboye itsinda B nyuma yo gutsinda AS Salé yo muri Maroc amanota 97-78 mu gihe Zamalek yabonye itike ya ¼ mu itsinda C itsinze AS Douanes amanota 86-62.

Nyuma y’uko itsinda A ryasoje imikino yaryo ku wa Gatandatu, ku Cyumweru hari hatahiwe itsinda B mu gihe irya C risoza imikino yayo kuri uyu wa Mbere hakinwa umukino w’ikirarane uhuza Zamalek na GSP.

Petro de Luanda yasoje iyoboye itsinda B

Petro de Luanda yo muri Angola, yatsinze AS Salé yo muri Maroc amanota 97 kuri 78, izamuka iyoboye itsinda B.

Agace ka mbere katsinzwe na AS Salé ku manota 23-16. Utuce dutatu twa nyuma, Petro de Luanda yitwaye neza itsinda AS Salé amanota 32-23, 20-17 na 29-15.

Muri iri tsinda kandi , ikipe ya FAP yo muri Cameroun yatsinze AS Police yo muri Mali amanota 87 kuri 65.

FAP yatangiye neza itsinda AS Police agace ka mbere ku manota 26 kuri 11 inatsinda agace ka kabiri amanota 27 kuri 21. Agace ka gatatu karangiye AS Police itsinze FAP amanota 21 kuri 13 naho agace ka kane, FAP itsinda amanota 21 kuri 12.

Ikipe ya Petro de Luanda yasoje itsinze imikino yayo yose aho iyoboye itsinda n’amanota atandatu, ikurikiwe na AS Salé n’amanota atanu, FAP n’amanota ane naho AS Police ikaza ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu.

Petro de Luanda na AS Salé zakinnye n’ubundi zaramaze kubona itike ya ¼ ku ruhande rw’ikipe ya FAP iri ku rutonde rw’amakipe yabaye aya gatatu mu itsinda azatoranywamo abiri agomba gukomeza muri ¼.

Zamalek ifite amahirwe yo kuyobora itsinda C

Undi mukino wabaye ku Cyumweru ni uwo mu itsinda C wahuje ikipe ya AS Douanes yo muri Sénégal yatsinzwe na Zamalek yo mu Misiri ku manota 86 kuri 62.

Zamalek yakinaga umukino wayo wa kabiri nayo yahise ikatisha itike ya ¼ aho yasanze Ferroviário de Maputo yo yasoje imikino yayo. Gusa iyi kipe ya Zamalek kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021 irakina na GS Pétroliers yo muri Algeria mu mukino utarabereye igihe.

Kuri ubu muri iri tsinda C, Ferroviário de Maputo irayoboye n’amanota atanu, Zamalek ku mwanya wa kabiri n’amanota ane, AS Douanes ku mwanya wa gatatu n’amanota ane naho ku mwanya wa kane hari GS Pétroliers n’amanota abiri.

Biteganyijwe ko imikino ya ¼ izaba tariki ya 25 n’iya 26 Gicurasi. Iya ½ izakinwa tariki ya 28 Gicurasi mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Iyi mikino yose ya Basketball Africa League yerekanwa kuri Canal + Sport 1.

Anas Osama Mahmoud atsinda amanota ku ruhande rwa Zamalek
Eslam Salem Mohamed wa Zamalek yitegura gushyira umupira mu nkangara
Serigne Bamba Gueye agerageza gutsindira kure
Mamadou Lamine Diop wa AS Douanes agerageza gutsinda amanota nyuma yo gusimbuka
Hassan Ahmed wa AS Douanes ahanganiye umupira na Moustafa Mohamed wa Zamalek
Irushanwa rya BAL ryerekanwa mu bihugu 215 byo ku Isi
Jarrod Cokley wa AS Douanes ashyira umupira mu nkangara
Zamalek na AS Douanes zabimburiye andi makipe yakiniye muri Kigali Arena ku Cyumweru
Walter Wallace Hodge yatsinze amanota 15 muri uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .