00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL 2021: Patriots BBC yasoreje ku mwanya wa kane (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC yari iharagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League risozwa kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena, yabaye iya kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda yo muri Angola amanota 97-68 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Amakipe yombi yahuriye muri uyu mukino watangiye saa sita n’igice nyuma y’uko yatsinzwe imikino ya ½ yabaye ku wa Gatandatu. Patriots BBC yasezerewe na US Monastir yo muri Tunisia mu gihe Petro de Luanda yakuwemo na Zamalek yo mu Misiri.

Abanya-Angola bari mu makipe atandatu yitabiriye iri rushanwa atabanje guca mu majonjora, batsinze agace ka mbere ku manota 22-14 ndetse n’aka kabiri kuri 31-23, amakipe yombi ajya kuruhuka harimo ikinyurancyo cy’amanota 16 (53-37).

Mu gace ka gatatu, umutoza wa Patriots BBC, Alan Major, yahaye umwanya abandi bakinnyi batigeze babona igihe gihagije cyo gukina muri iri rushanwa barimo Kaje Elie, Sano Gasana, Kaje Elie na Ndoli Jean Paul, ariko nabwo gatsindwa na Petro de Luanda ku manota 27-13.

Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no kugarira gukomeye hagati y’amakipe yombi ndetse Patriots BBC ibifashijwemo n’abarimo Mugabe Aristide na Ndizeye Dieudonné, itsinda agace ka nyuma ku manota 18-17, nubwo umukino warangiye itsinzwe 97-68.

Valdelicio Jaoquim wa Petro de Luanda ni we watsinze amanota menshi (21) muri uyu mukino, akurikirwa na Gasana Kenneth watsinzemo 18.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa ryatangiye ku wa 16 Gicurasi, wahuje US Monastir yo muri Tunisia na Zamalek yo mu Misiri guhera saa kumi.

Ndizeye Dieudonné agerageza gutanga umupira kuri mugenzi we
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson afite umupira hagati mu kibuga
Prince Ibeh wa Patriots BBC ahanganiye umupira na Jone Pedro wa Petro de Luanda
Kaje Elie yitegura gushyira umupira mu nkangara
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide, agerageza gushaka inzira hagati y'abakinnyi ba Petro de Luanda barimo Leonel Paulo na Childe Dundao
Umutoza wa Patriots BBC, Alan Major, abwira Sagamba Sedar ibyo agomba gukora mu kibuga
Valdelicio Joaquim atsinda amanota ku ruhande rwa Petro de Luanda
Abakinnyi n'abatoza ba Patriots BBC baterana imbaraga mbere yo gusubira mu kibuga
Umunya-Kenya Bush Wamukota wa Patriots BBC, yitegura gutera umupira mu nkangara
Kenneth Gasana yatsinze amanota 18 muri uyu mukino w'umwanya wa gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .