APR WBBC yatsinze The Hoops mu mukino wa mbere wafunguye Kigali Arena (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Kanama 2019 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

APR WBBC yatangiye neza urugendo rw’imikino irindwi ya nyuma ya Playoffs mu gushaka igikombe cya Shampiyona mu bagore, itsinda The Hoops amanota 56-52 mu mukino wafunguye Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2019.

Uyu mukino ni wo wa mbere wakiniwe mu nzu y’imikino ya Kigali Arena yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame.

Amakipe yombi yatsindiye kugera ku mukino wa nyuma wa Playoffs nyuma yo kwitwara neza muri ½, aho APR WBBC yasezereye RP-IPRC Huye WBBC mu gihe The Hoops yasezereye Ubumwe WBBC.

The Hoops irimo abakinnyi benshi bakiri bato, ni yo yinjiye neza mu mukino, itsindirwa amanota atatu ya mbere na Imanizabayo Marie Laurence mu gihe Mugwaneza Charlotte ari we washyize umupira mu nkangara bwa mbere ku ruhande rwa APR WBBC, atsinda amanota abiri.

Agace ka mbere karangiye APR WBBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu (19-13) mu gihe mu gace ka kabiri, abarimo Ineza Sifa Joyeuse ugiye kujya kwiga muri Amerika, bafashije The Hoops gukuramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu yose barushwaga, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 29-29.

Mu gace ka gatatu, APR WBBC ifite abakinnyi bamenyereye Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball nka Mugwaneza na Kantore Sandra, yarushije bigaragara The Hoops yasaga n’iyananiwe maze isubizamo ikinyuranyo cy’amanota 11 (45-34).

Ineza Sifa na Imanizabayo Marie Laurence buri umwe yatsinze amanota atatu ku ruhande rwa The Hoops mu ntangiriro z’agace ka nyuma k’umukino, batangira kuzamukana APR WBBC.

Imanizabayo yatsinze amanota atatu yatumye hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota ane (47-51) ubwo haburaga iminota ibiri n’amasegonda 13 mu gihe Kantore Sandra yongeye gutsinda andi manota abiri.

Habura umunota umwe n’amasegonda 35, Imanizabayo Marie Laurence yatsinze andi manota atatu, hagasigaramo ikinyuranyo cy’atatu gusa mbere y’uko Mwizerwa Faustine atsinda inota ryatumye hasigaramo abiri.

The Hoops yakoze amakosa mu bwugarizi, avamo amanota abiri yatsinzwe na Kantore Sandra na Mugwaneza Charlotte mu masegonda 16 ya nyuma, maze itsinda APR WBBC itsinda umukino harimo ikinyuranyo cy’amanota ane (56-52).

Imanizabayo Marie Laurence wa The Hoops yatsinze amanota 28 muri uyu mukino mu gihe Kantore Sandra wa APR WBBC yatsinzemo amanota 19, Ineza Sifa Joyeuse na Mugwaneza Charlotte bombi batsindamo 16.

Amakipe yombi azatanguranwa gutsinda imikino ine muri irindwi ishoboka kugira ngo hamenyekane izegukana Shampiyona y’Abagore y’uyu mwaka.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwa Patriots BBC na REG BBC mu bagabo.

Dj Marnaud ni we wasusurukije abitabiriye ifungurwa rya Kigali Arena. Banki ya Kigali ni yo itera inkunga Shampiyona ya Basketball mu Rwanda
N'abanyamahanga bishimiye ifungurwa rwa Kigali Arena
APR WBBC na The Hoops ni zo zakinnye umukino wa mbere ufungura Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu
Uwizeyimana Assouma wa APR WBBC agerageza kuzibira Mwizerwa Faustine wa The Hoops
Ineza Sifa ashaka uko atambuka hagati y'abakinnyi ba APR WBBC
Ineza Sifa Joyeuse yakinnye umukino wa nyuma muri The Hoops mbere yo kujya kwiga muri Amerika
Mugwaneza Charlotte ategereje umupira nyuma yo guherezwa na mugenzi we
Kantore Sandra yagoye abakinnyi ba The Hoops muri uyu mukino
Uwizeye Assouma wa APR WBBC areba niba hari mugenzi we uri hafi yahereza umupira
The Hoops yitwaye neza mu gace ka kabiri n'aka nyuma muri uyu mukino
Birori Gilbert, Shema Nshuti Didier na Nsabimana Jean Yves ni bo bayoboye uyu mukino
Mwizerwa Faustine ari mu bafashije The Hoops guhindura umukino mu gace ka nyuma
Imanizabayo Marie Laurence wa The Hoops, watsinze amanota menshi muri uyu mukino

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza