Antetokounmpo yatowe nka MVP muri NBA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kamena 2019 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’imbere wa Milwaukee Bucks, Giannis Antetokounmpo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka (MVP) muri shampiyona ya Basketball ya Amerika mu mwaka w’imikino 2018/19.

Antetokounmpo w’imyaka 24 ukomoka mu Bugereki, ni we muto ubaye umukinnyi w’umwaka muri NBA mu myaka umunani iheruka, aho yabigezeho ahigitse James Harden wegukanye iki gihembo mu mwaka ushize.

Giannis Antetokounmpo wari kapiteni w’ikipe ya All-Star 2019, yatsinze impunzandengo y’amanota 27.7, asama imipira iva ku nkangara 12.5 mu mikino igera kuri 72 yakinnye, aho yafashije ikipe ye kugera mu mikino ya nyuma yo mu gace lk’Uburengerazuba.

Ubwo yatangazwaga nk’umukinnyi mwiza mu muhango wabereye muri California, Giannis yasutse amarira kuko iki gihembo yagituye umubyeyi we, Charles, witabye Imana mu 2017.

Ati” Ndashaka gushimira papa wanjye. Ntabwo ari hano hamwe nanjye.Mu myaka ibiri ishize, nagize intego mu mutwe wanjye ko nzaba umukinnyi mwiza muri shampiyona ndetse nkafasha ikipe yanjye gutsinda kandi nkegukana buri kimwe.

“Buri munsi ntera intambwe, mpora ntekereza papa wanjye kandi bimpa imbaraga bikanansunika binsaba gukina cyane no gutera imbere. Ndashaka gushimira ikipe yanjye na bagenzi banje. Kuba umukinnyi mwiza ntabwo bireberwa mu bikorwa bibarika, ni ukwegukana buri kimwe ndetse no gukora buri kimwe ushoboye ngo utsinda kandi ndakeka ari byo twakoze nk’ikipe.”

Umuyobozi wa Milwaukee Bucks, Jon Horst, yavuze ko bashimishijwe n’iyi ntsinzi ya Giannis ubaye wegukanye iki gihembo ku nshuro ya mbere, yongera ko yari agikwiye bitewe n’uburyo yakoze cyane muri uyu mwaka w’imikino ndetse akaba umukinnyi uhindura ibintu byinshi muri NBA.

Ati” Giannis yazamuye urwego rwa Bucks bitewe n’ubuyobozi yifitemo no gufasha bagenzi be. Gukora cyane ni byo byamugize umukinnyi ushimwa kandi ukundwa na benshi ku Isi.”

Luka Dončić w’imyaka 20 ukinira Dallas Mavericks, watsinze impuzandengo y’amanota 21.2, agasama imipira 7.8 muri buri mukino, yahawe igihembo cy’umukinnyi mushya w’umwaka muri iyi shampiyona.

Umutoza w’umwaka yabaye Mike Budenholzer wa Bucks, wayifashije gutsinda imikino 60 muri 82 yakinnye, akaba ari na byo bihe byiza ikipe yagize kuva mu mwaka w’imikino wa 1980/81.

Giannis Antetokounmpo yatowe nka MVP muri NBA mu mwaka w'imikino 2018/19 ku majwi 78 mu 101
Antetokounmpo ni umukinnyi wa Milwaukee Bucks guhera mu 2013 ubwo yari avuye muri EFAO Zografou B.C. y'iwabo mu Bugereki
Giannis Antetokounmpo yasutse amarira ubwo yavugaga kuri se wapfuye mu 2017
Umutoza Mike Budenholzer, Giannis Antetokounmpo n'umuyobozi wa Milwaukee Jon Horst bafashe ifoto muri uyu muhango wo gutanga ibihembo bya NBA wabereye muri California
Giannis Antetokounmpo areba umupira wamugarukiye mu mukino Bucks yatsinzwemo na Toronto Raptors mu mikino ya nyuma yo mu gace k'Uburasirazuba
Luka Dončić yahawe igihembo cy'umukinnyi mushya witwaye neza muri NBA uyu mwaka w'imikino
Ben Simmons (25) wa Philadelphia 76ers ni we wari wahawe igihembo cy'umukinnyi mushya wa NBA mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza