00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe yose azakina ¼ cya Afrobasket 2021 yamenyekanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Kanama 2021 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo n’iya Uganda, zombi ziyongereye kuri Angola na Guinea mu makipe umunani azakina ¼ cy’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo “Afrobasket 2021” kiri kubera muri Kigali Arena kuva tariki ya 24 Kanama 2021.

Imikino ya ¼ cy’iri rushanwa iteganyijwe ku wa Gatatu no ku wa Kane, aho buri munsi hazajya hakinwa imikino ibiri kuva saa Cyenda na saa Kumi n’ebyiri.

Sudani y’Epfo iri gukina Afrobasket ku nshuro ya mbere nyuma yo kubona ubwigenge mu myaka 10 ishize, yabonye itike ya ¼ isezereye Kenya mu mukino wari uryoheye ijisho, unarimo guhangana gukomeye kw’ibi bihugu by’ibituranyi.

Abanya-Sudani y’Epfo bigeze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 15 (39-24) mu duce tubiri tubanza, ariko Kenya iyagabanya mu duce tubiri twa nyuma kugeza ubwo umukino warangiye ari 60-58.

Indi kipe yageze muri ¼ kuri uyu wa Kabiri ni Uganda, yo yasezereye Nigeria iyitsinze amanota 80-68.

Nigeria itozwa na Mike Brown usanzwe ari umutoza wa Golden State Warriors, yagowe n’abakinnyi ba Uganda barimo Robinson Opong na Ishmail Wainright bari bahagaze neza mu gutsinda amanota atatu.

Nubwo ari yo ya mbere ku rutonde rwa FIBA muri Afurika, Nigeria yakinnye Afrobasket 2021 itandukanye n’iyitabiriye Imikino Olempike ya Tokyo 2020, aho hitabajwe abandi bakinnyi.

Muri ¼, ku wa Gatatu hateganyijwe imikino ibiri, aho Côte d’Ivoire izakina na Guinea guhera saa Kumi n’ebyiri mu gihe hazaba habanje Sénégal na Angola saa Cyenda.

Ku wa Kane, nabwo hazakinwa imikino ibiri aho Cap-Vert izakina na Uganda guhera saa Kumi n’ebyiri nyuma yaho Tunisia izaba imaze gukina na Sudani y’Epfo guhera saa Cyenda.

Imikino ya ½ izakinwa ku wa Gatandatu mu gihe umukino wa nyuma n’uw’umwanya wa gatatu bizakinwa ku Cyumweru, tariki ya 5 Nzeri 2021.

Abakinnyi ba Sudani y'Epfo bishimira intsinzi babonye kuri Kenya mu mukino wari uryoheye ijisho
Sudani y'Epfo igizwe n'abakinnyi biganjemo abakiri bato
Uganda yasezereye Nigeria itozwa na Mike Brown

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .