Amakipe y’u Rwanda muri Basketball yatangiye nabi mu mikino y’akarere ka gatanu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Kamena 2019 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’abagabo n’iy’abagore, zombi ntizahiriwe n’umunsi wa mbere w’imikino y’akarere ka gatanu yatangiye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatatu, aho zatsinzwe mu mikino zahuyemo na Misiri na Uganda.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bitanu birimo Uganda yaryakiriye, Misiri, Kenya, Tanzania n’u Rwanda mu rwego rwo gushaka itike ya AFROCAN izakinwa ku nshuro ya mbere ikakirwa na Mali, iyi ikaba ihuza abakinnyi bakina muri za shampiyona z’iwabo mu cyiciro cy’abagabo.

Ikipe y’igihugu y’abagabo itozwa na Vladimir Bosnjack, ntiyahiriwe n’umukino wa mbere yahuyemo na Misiri kuko yatsinzwe amanota 68-59 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Mu cyiciro cy’abagore bari guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cya Afrobasket kizabera mu Senegal, hitabiriye ibihugu bine birimo u Rwanda, Kenya, Misiri na Uganda.

Ikipe y’abagore itozwa na Mutokambali Moïse, na yo ntiyatangiye neza i Kampala kuko yatsinzwe na Uganda amanota 62-53 mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Indi mikino yabaye ku munsi wa mbere w’irushanwa irimo uwo Misiri yatsinzemo Kenya amanota 86-82 mu bagore mu gihe Uganda yatsinzwe na Kenya mu bagabo amanota 70-61.

Kuri uyu wa Kane hateganyijwe indi mikino ine, aho u Rwanda rukina na Kenya mu bagore guhera saa 14:00 naho Misiri ikine na Uganda guhera saa 18:00.

ikipe y’u Rwanda y’abagabo irakina na Tanzania guhera saa 16:00 mu gihe Misiri ikina na Kenya guhera saa 21:00.

Muri aya marushanwa buri kipe izahura n’iyindi harebwe ifite amanota menshi. Mu cyiciro cy’abagabo amakipe abiri ya mbere ni yo azabona itike iyajyana mu mikino ya nyuma ya AFROCAN izabera muri Mali hagati yari ya 19 na 28 Nyakanga.

Mu cyiciro cy’abagore, bari guhatanira itike ya Afrobasket ikinwa buri myaka ibiri. Iy’uyu mwaka izabera muri Sénégal guhera tariki ya 8 kugeza ku ya 17 Kanama ndetse ikipe imwe ni yo izabona itike yo kwitabira iyi mikino ya nyuma.

Ikipe y'u Rwanda y'abagore yatsinzwe n'iya Uganda amanota 62-53 mu mukino wa mbere
U Rwanda rwatangiye rutsindwa na Misiri mu bagabo bari guhatanira itike ya AFROCAN izabera muri Mali mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza