Amakipe arindwi yo hanze azitabira irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka muri Basketball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Amakipe arindwi yo hanze mu bagabo n’abagore yamaze kwemeza ko azitabira irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi b’umukino wa Basketball bishwe muri Jenoside mu 1994 (Genocide Memorial Tournament), irushanwa riteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 Kamena 2019.

Nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, irushanwa ryo kwibuka muri uyu mwaka, ryatumiwemo amakipe atatu yo hanze mu bagabo, abiri y’abagore ndetse n’andi abiri y’abakanyujijeho mu bagabo.

PJB na Terreur zo muri Congo Kinshasa kongeraho Embakassi Pride yo muri Kenya ni yo makipe azitabira mu bagabo mu gihe mu bagore hazitabira PJB na Scandinavia zombi zo muri Congo Kinshasa naho mu bakanyujijeho hitabire Bakolo na BCGB nazo zo muri Congo Kinshasa. Amakipe yo mu Burundi yari yatumiwe ntabwo azaboneka.

Ku ruhande rw’amakipe yo mu Rwanda, yatumiwe muri iri rushanwa hagendewe ku myanya afite muri shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Patriots BBC, REG BBC, Espoir BBC na APR BBC mu bagabo, The Hoops, RP IPRC Huye na APR WBBC mu bagore ni yo makipe yo mu Rwanda yatumiwe muri iri rushanwa rizamara iminsi itatu.

Mu bakanyujijeho hatumiwe, Espoir, UGB, Patriots, CSK, APR na Oxygen mu bagabo mu gihe mu cyiciro cy’abagore ari RWB, REG na RSSB.

Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Nyirishema Richard, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka hazaba irushanwa mpuzamahanga gusa, bitandukanye no mu myaka yashize, aho habanzaga kuba irihuza amakipe yo mu Rwanda gusa.

Ati” Twarabihinduye, bazajya bakina irushanwa mpuzamahanga gusa kuko wasangaga bifata igihe kinini kandi n’amakipe agakina imikino myinshi, bikabagora. Ntabwo igikenewe ari ugukina ahubwo ni igikorwa tuba turi gukora n’ubutumwa butangwa. “

Iri rushanwa ryahoze ryitwa ‘Memorial Gisembe’ ryatangiye kuba mu 1996 ritegurwa n’ikipe ya Espoir BBC mu rwego rwo kwibuka uwari umukinnyi wayo wanayibereye umutoza, Ntarugera Emmanuel ‘Gisembe’ wishwe muri Genocide.

Guhera mu 2015, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda nibwo ryatangiye gufatanya na Espoir BBC ndetse barigabanyamo kabiri, aho habaga irushanwa rihuza amakipe y’imbere mu gihe, ayitwaye neza akabona itike yo gukina iririmo amakipe yavuye hanze.

Mu mwaka ushize, REG BBC yegukanye igikombe k’irushanwa ry’imbere mu gihugu mu bagabo naho APR BBC igitwara mu bagore. Irushanwa mpuzamahanga ryatwawe na REG BBC itsinze Patriots BBC naho APR BBC igitwara mu bagore itsinze IPRC-Huye BBC.

REG BBC yegukanye amarushanwa yombi yabaye mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza