Afrobasket: U Rwanda rwiyemeje kugera ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’abangavu rizabera i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 yihaye intego yo kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika cy’umukino wa Basketball kizabera i Kigali guhera tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2019.

U Rwanda ruzakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, aho rizitabirwa n’ibihugu umunani birimo Angola, Misiri, Mali ifite irushanwa riheruka, Mozambique, Afurika y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Ikipe y’abangavu b’u Rwanda imaze iminsi mu mwiherero yitegura iyi mikino izajya ikinirwa muri Petit Stade i Remera.

Umutoza wayo, Mushumba Charles yabwiye FIBA ko intego bafite muri iri rushanwa ari ukugera ku mukino wa nyuma, bakabona itike yo gukina Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu mwaka utaha.

Ati” Ubushize twakoze amakosa menshi adakenewe muri Zone V kubera ko bwari ubwa mbere dukina amarushanwa mpuzamahanga, abakinnyi bari bafite igihunga mu ntangiriro ariko bagiye bakurira mu irushanwa.”

“Tumaze igihe twitegura iri rushanwa, twakinnye imikino itandukanye ya gicuti yadufashije gukosora amakosa, ubu twiteguye guhatana. Iyo ugiye mu irushanwa nk’iri ukina ibishoboka byose kandi birashoboka kugera ku mukino wa nyuma uramutse ukinnye neza.”

U Rwanda rwari rwabaye urwa kabiri mu irushanwa rya Zone V ryabareye i Kigali mu mpera z’ukwezi gushize, aho rwaje inyuma ya Uganda mu irushanwa ryari ryahuje ibihugu bitatu birimo na Tanzanie.

Kuva iri rushanwa rya Afurika rihuza abangavu ritangiye kuba mu 2009, Mali yihariye ibikombe mu nshuro eshanu zose rimaze gukinwa.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzaba ruryitabiriye mu cyiciro cy’abangavu nyuma yo gukina iryo mu 2015 ryabereye muri Madagascar.

Ikipe y’u Rwanda yatahanye umwanya wa nyuma mu makipe icyenda yaryitabiriye nyuma yo gutsindwa imikino ine yakinnye.

U Rwanda rugiye kwakira Igikombe cya Afurika cy'abangavu batarengeje imyaka 16
Umutoza w'ikipe y'u Rwanda Mushumba Charles asanga bishoboka ko ikipe ye yagera ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza