Afrobasket: U Rwanda rwatsinzwe na Guinée mbere yo guhura na Mali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Ingimbi z’u Rwanda ntizahiriwe n’umukino wa kabiri zakinnye mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 muri Basketball kiri kubera muri Cap-Vert, aho zatsinzwe n’iza Guinée amanota 63-47 mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere.

Hari ku munsi wa kane w’iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatanu dore ko ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino wa mbere ku Cyumweru, igatsinda Côte d’Ivoire bigoranye amanota 62-60, aho Rutatika Sano Dick yatsinzemo amanota 16.

Mu mukino wa kabiri wabaye kuri uyu wa Mbere, mu nzu y’imikino ya Vavá Duarte iri mu murwa mukuru wa Cap-Vert, Praia, abasore b’umutoza Murenzi Yves batsinzwe na Guinée amanota 63-74.

Guinée yatsinze agace ka mbere k’uyu mukino ku manota 19-12, itsinda aka kabiri kuri 18-6 ndetse n’aka gatatu ku manota 19-10. Ikipe y’u Rwanda ibifashijwemo na Ntayomba Emmanuel, Rutatika Sano Dick na Ishema Kevin, yatsinze amanota 17-9 mu gace ka kane.

Ishema Kevin ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 17, asama imipira itandatu yavuye ku nkangara mu gihe Therno Mamoudou Sylla wa Guinée yatsinze amanota 11, agasama imipira 13 ivuye ku nkangara.

Ingimbi z’u Rwanda ziragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kabiri, aho zicakira na Mali mu mukino wa gatatu utangira saa 17:00 za Kigali.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Mbere, Algérie yatsinzwe na Angola amanota 73-53, Mali itsinda Côte d’Ivoire 65-57 mu gihe Misiri yatsinze Cap-Vert yakiriye iruhanwa ku manota 76-43.

Muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatandatu, u Rwanda ruri mu itsinda B hamwe na Mali, Côte d’Ivoire, Tunisia na Guinée mu gihe itsinda A rigizwe na Misiri, Algérie, Angola, Nigeria na Cap-Vert yakiriye irushanwa.

Ingimbi z'u Rwanda zimaze gutsinda umukino umwe, zitsindwa undi mu Gikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera muri Cap-Vert
U Rwanda rwatsinzwe na Guinee mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza