Afrobasket: U Rwanda rwatsinzwe imikino yose y’itsinda mu Gikombe cya Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 ntiyahiriwe mu gikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali, aho yasoje imikino yo mu itsinda A nta n’umwe itsinze nyuma yo gutsindwa na Mozambique amanota 62-37 mu mukino wa gatatu wabaye kuri uyu wa Kabiri.

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda, inyuma ya Angola, Mozambique na Tanzania.

Iri rushanwa ry’abangavu batarengeje imyaka 16 ryitabiriwe n’ibihugu birindwi nyuma y’uko Afurika y’Epfo itaje i Kigali n’ubwo yari yatombowe mu itsinda B.

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri hagati y’u Rwanda na Mozambique, ikipe y’igihugu yagaragaje imbaraga nke mu gace ka mbere kuko karangiye irushwa amanota 15 yose (22-7).

Abarimo Hahirwa Raissa, Uwimana Kamerewe Lydie na Nyiramugisha Hope bafashije u Rwanda kugaruka mu mukino mu gace ka kabiri, rutsindamo amanota 18-13 ya Mozambique.

Mozambique ifite abakinnyi barebare barimo Milena Cuna na Jessie Joaqium yatsinze agace ka gatatu ku manota 19-7 mu gihe aka kane nta manota menshi yabonetsemo kuko karangiye u Rwanda rutsinzwe amanota 8-7, umukino urangira harimo ikinyuranyo cya 25 (62-37).

Jessie Joaqium wa Mozambique yatsinzemo amanota 20, asama n’indi mipira 19 iva ku nkangara mu gihe Hahirwa Raissa w’u Rwanda yasamye imipira 11 iva ku nkangara, agatanga indi ibiri yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Umutoza w’u Rwanda, Mushumba Charles yavuze ko abakinnyi be bagaragaje imbaraga nkeya bitewe n’uko bari bakoresheje nyinshi ku mukino batsinzwemo na Angola ku wa Mbere.

Ati” Uyu munsi ikibazo twagize cyane ni uko twagabanyije imbaraga, bishoboke ko bakoresheje imbaraga nyinshi kuri Angola. Iyi mikino ikwiye kudusigira isomo ryo gufasha abakinnyi kumenyera amarushanwa kuko n’ubundi nk’aba bazakura bakinana no mu bindi byiciro.”

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, mu itsinda A, Angola yatsinze Tanzania amanota 71-48 mu gihe mu itsinda B, Mali yatsinze Misiri amanota 88-57.

Angola yazamutse iyoboye itsinda A n’amanota atandatu, Mozambique ifite amanota atanu ku mwanya wa kabiri, Tanzania n’amanota ane ku mwanya wa gatatu mu gihe u Rwanda rufite amanota atatu ku mwanya wa kane.

Mu itsinda B, Mali yazamutse ifite amanota ane, Misiri iba iya kabiri n’amanota atatu mu gihe Uganda yabaye iya gatatu n’amanota abiri.

Uko amakipe azahura muri ¼:

Muri ¼ kizakizakinwa kuri uyu wa Kane, u Rwanda ruzahura na Mali yabaye iya mbere mu itsinda B ndetse iki gihugu ni cyo gifite iri rushanwa mu nshuro eshanu zose rimaze kubamo.

Tanzania izahura na Misiri, Uganda ihure na Mozambique mu gihe Angola yabonye itike ya ½ idakinnye kuko yari guhura n’ikipe ya kane mu itsinda B none hakinnye amakipe atatu.

Nyiramugisha Hope agerageza gushyira umupira mu nkangara
Kapiteni w'u Rwanda Usanase Stacy Charlene agerageza gutanga umupira kuri mugenzi we
Dusingizumuremyi Stella Matutina atanga umupira muremure
Umunezero Lamla yitegura gushyira umupira mu nkangara
Umunezero azamukana na Kisshana Mafassitela wa Mozambique
Tumukunde Olivette yirukankana umupira imbere ya Kisshana wa Mozambique
U Rwanda rwakinaga umukino wa nyuma wo mu itsinda kuri uyu wa Kabiri
Ikipe y'u Rwanda yagowe n'abakinnyi ba Mozambique bayirusha igihagararo
Hahirwa Raissa (14) ni umwe mu bitwaye neza ku ruhande rw'u Rwanda
Umutoza Mushumba atanga amabwiriza ku bakinnyi be barimo Umunezero Lamla
Ikipe y'u Rwanda yagaragaje agahinda ubwo yongeraga kurushwa mu duce tubiri twa nyuma
Vladimir Bosnjack utoza ikipe nkuru y'abagabo y'u Rwanda, afasha abatoza b'ikipe y'abangavu muri iyi mikino
U Rwanda rwasoje imikino yo mu itsinda nta n'umwe rutsinze
Erikela Fermino (13) na Jessie Joaqium (15) basuhuzanya n'abakinnyi b'u Rwanda barimo Nyiramugisha Hope ubwo umukino wari urangiye

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza