Afrobasket: U Rwanda rwatangiye nabi mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 yatangiye nabi mu gikombe cya Afurika cy’umukino wa Basketball kiri kubera i Kigali guhera kuri iki Cyumweru, itsindwa n’iya Tanzania amanota 42-36 mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera.

U Rwanda rwakiriye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatandatu, aho ryitabiriwe n’ibihugu umunani birimo Angola, Misiri, Mali ifite irushanwa riheruka, Mozambique, Afurika y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Ikipe y’ u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Tanzania, Mozambique na Angola, yatangiye iri rushanwa icakirana n’iya Tanzania byari kumwe mu irushanwa ry’akarere ka gatanu mu kwezi gushize.

N’ubwo u Rwanda rwatangiye neza umukino, byarangiye Tanzania ari yo yegukanye intsinzi nyuma yo kwitwara neza mu duce tubiri twa nyuma.

Abangavu b’u Rwanda bayoboye agace ka mbere ku manota 9-7 mu gihe mu gace ka kabiri buri kipe yagatsinzemo amanota umunani.

Tanzania n’ubundi yari yatsinze u Rwanda mu mukino ufungura Zone V bahuriyemo mu kwezi gushize, yaje kurwigaranzura, itsinda amanota 18-12 mu gace ka gatatu.

U Rwanda rwagerageje kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ane Tanzania yari imaze gushyiramo, ariko yongera gushyiramo andi abiri, aho yatsinze amanota 9-7 mu gace ka nyuma, umukino urangira ari 42-36.

Nyuma y’uyu mukino habaye ibirori byo gufungura iri rushanwa, byitabiriwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Hon. Nyirasafari Espérance.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa hari hateganyijwe imikino ine, ariko uwari guhuza Misiri na Afurika y’Epfo ntiwabaye kuko iki gihugu cyo mu Majyepfo, cyari kitaragera i Kigali.

Uko batsindanye ku munsi wa mbere:

  • Mali 108-32 Uganda
  • Rwanda 36-42 Tanzania
  • Angola 76-54 Mozambique

Uko amakipe ahura ku munsi wa kabiri w’irushanwa (Kuri uyu wa Mbere)

  • 12:30 Afurika y’Epfo vs Mali
  • 14:45 Tanzania vs Mozambique
  • 17:00 Rwanda vs Angola
  • 19:15 Uganda vs Misiri
U Rwanda rwakiriye Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bangavu batarengeje imyaka 16
Mali yihanije Uganda mu mukino wabimburiye iyindi kuri iki Cyumweru
Ikipe y'u Rwanda y'abangavu n'abatoza bayo (Mushumba Charles na Mugwaneza Claudette)
Ikipe ya Tanzania yakinnye n'u Rwanda
Catherine Mollel wa Tanzania agerageza gutsinda mu gihe abakinnyi b'u Rwanda bashakaga kumuzibira
U Rwanda rwatangiye rutsindwa na Tanzania muri iri rushanwa riri kubera i Kigali
Abitabiriye iyi mikino baryohewe n'ibirori byo gufungura irushanwa
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugwiza Desire
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens na we yakurikiranye iyi mikino yatangiye kuri iki Cyumweru
Angola yatsinze Mozambique mu mukino waherutse iyindi yakinwe ku munsi wa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza