Afrobasket: U Rwanda rukomeje gutungurwa mu Gikombe cya Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 16 ikomeje gutungurwa mu Gikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera i Kigali, aho yatsinzwe umukino wa kabiri yahuyemo na Angola kuri uyu wa Mbere amanota 68-49.

U Rwanda rwakiriye iri rushanwa ryahuje ibihugu umunani, rwari rwatangiye rutsindwa na Tanzania mu mukino wabaye ku Cyumweru.

Kuri uyu wa Mbere, aba bakobwa batozwa na Mushumba Charles afatanyije na Mugwaneza Claudette, bakinnye na Angola iri mu makipe ahagaze neza ku rwego rwa Afurika.

Agace ka mbere ku mukino, karangiye Angola iri imbere n’amanota 21-18 mu gihe aka kabiri karangiye hamaze kugeramo ikiinyuranyo cy’amanota 17 (44-27).

Ikipe y’u Rwanda yagaragazaga intege nke mu kugumana umupira no kuwusubirana uvuye ku nkangara, yasoje agace ka gatatu irushwa amanota 20 (58-38) mu gihe mu gace ka nyuma yagabanyijemo inota rimwe gusa, umukino urangira ari 68-49.

Sara Caetano wa Angola ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 33.

Umutoza w’u Rwanda, Mushumba Charles, yavuze ko abakinnyi be batanze ibyo bari bafite byose, ariko gutsinda bikanga.

Ati” Abana bari bafite ishyaka, bafite ubushaka bwo gutsinda, twaguye mu gace ka kabiri, aho badutsinze ikinyuranyo cy’amanota 14, mu gace ka gatatu twanganyije, mu ka nyuma badutsinda baturusha amanota abiri, ariko baturushije ubunararibonye.”

“Turi kugarira neza, ariko kugira ngo usatire neza bisaba kuba warabitangiye kare, twaragerageje ariko burya bisaba nk’imyaka ibiri. Turabura ubunararibonye. Twabuze umukinnyi uyobora umukino akadufasha gutsinda nk’uko na Angola yatsindiwe amanota 33 na numero 8. “

U Rwanda rurakina undi mukino wa gatatu hamwe na Mozambique, aho umutoza yizeye ko noneho ikipe ye ishobora kwitwara neza.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Mbere, umukino wabimburiye iyindi, uri no mu itsinda A u Rwanda ruherereyemo, warangiye Mozambique itsinze Tanzanie amanota 78-52.

Afurika y’Epfo n’ubundi ntiyigeze yitabira, bityo umukino wari kuyihuza na Mali ukurwaho.

Mu itsinda B, Uganda na yo yatsinzwe umukino wa kabiri yahuyemo na Misiri ku manota 60-48.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri (umunsi wa gatatu w’irushanwa)

  • 14:45 Angola vs Tanzania
  • 17:00 Rwanda vs Mozambique
  • 19:15 Mali vs Misiri
Abakinnyi b'u Rwanda baririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere yo guhura na Angola
Abakinnyi ba Angola
Abatoza b'u Rwanda; Habimana Mugwaneza Claudette na Mushumba Charles
Kapiteni w'u Rwanda Usanase Stacy Charlene, Uwimpuhwe Violette na Umuhamya Ange Promesse mbere y'uko umukino utangira
Kapiteni w'u Rwanda Usanase Stacy Charlene agerageza gutanga umupira kuri mugenzi we
Umunezero Lamia agerageza gutsinda amanota
Sara Caetano yagoye cyane abakinnyi b'u Rwanda, aha yageragezaga kwirukankana Uwimana Kamerewe Lydie
U Rwanda rwarushijwe cyane mu gace ka kabiri k'umukino
Umutoza w'u Rwanda Mushumba Charles abwira abakinnyi be guhagarara neza ubwo bugariraga
Sara Caetano wa Angola ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (33) ndetse agejeje amanota 63 mu mikino ibiri
Tanzania yari yatsinze u Rwanda, yatsinzwe na Mozambique mu mukino wabimburiye iyindi kuri uyu wa Mbere
Misiri yakinnye umukino wa mbere, iwutsindamo Uganda
Uganda yasezerewe nyuma yo gutsindwa imikino ibiri kuko Afurika y'Epfo bari kumwe mu itsinda B ititabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza