Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kanama 2019 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya, ikipe ya Mali yegukanye igikombe cya Afurika cya Basketball mu bangavu batarengeje imyaka 16 cyari kimaze icyumweru kibera mu Rwanda, ni nyuma y’uko itsinze Misiri amanota 84-48.

Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Petit Stade i Remera.

Mariam Coulibaly yafashije igihugu cye kwegukana iri rushanwa ubwo yatsindaga amanota 30, akanasama imipira irindwi iva ku nkangara mu gihe yatanze indi irindwi kuri bagenzi be.

Bagenzi be barimo Maimouna Haidara akaba na kapiteni w’ikipe, ndetse na Djelika Tounkara na bo batsinze amanota 16 na 14 muri uyu mukino.

Ku ruhande rwa Misiri, Lojain Elfatairy yatsinze amanota 19, asama imipira itandatu iva ku nkangara mu gihe Aya Elficky yasamye imipira itandatu, agatsinda amanota 11 n’ubwo ibi byari bidahagije ku ikipe yabo yashakaga igikombe cya mbere.

Mariam Coulibary ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa (MVP), aza mu ikipe y’irushanwa hamwe na Sara Caetano (Angola), Maimouna Haidara (Mali), Malak Sadek (Misiri) na Maria Najjuma (Uganda).

Mu myaka ibiri ishize, mukuru wa Coulibaly, Aissetou Coulibaly na we yari yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa ubwo ryari ryabereye i Beira muri Mozambique.

Mali na Misiri zaje mu makipe abiri ya mbere, zatsindiye kuzakina Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Romania mu mwaka utaha.

Sara Caetano wa Angola yahembwe kandi nk’umukinnyi watsinze amanota menshi mu irushanwa (165), Maria Najjuma wa Uganda ahembwa nk’uwasamye imipira myinshi iva ku nkangara (112) mu gihe Lojain Elfatairy wa Misiri yahembwe nk’uwatsinze amanota atatu inshuro nyinshi (40).

Angola ni yo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Mozambique amanota 67-59.

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa na Ugandaku manota 66-51 .

Uko amakipe yakurikiranye muri iki gikombe cya Afurika cy’Abangavu

  1. Mali
  2. Misiri
  3. Angola
  4. Mozambique
  5. Uganda
  6. Rwanda
  7. Tanzania
Mali yegukanye igikombe cya Afurika cy'abangavu mu mukino wa Basketball, cyari kimaze iminsi kibera i Kigali
Mali yihariye iri rushanwa kuva ritangiye gukinwa mu 2009
Ni ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya Mali yegukana iri rushanwa ry'abangavu
Misiri yongeye gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Mali nk'uko byagenze mu 2009
Angola yatsinze Mozambique, yegukana umwanya wa gatatu
Mariam Coulibary wa Mali ni we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa (MVP)
Sara Caetano wa Angola yahembwe nk'uwatsinze amanota menshi mu irushanwa kurusha abandi
Maria Najjuma wa Uganda ni we wasamye imipira myinshi iva ku nkangara
Maria Najjuma (Uganda), Malak Sadek (Misiri), Maimouna Haidara (Mali), Mariam Coulibary (Mali) na Sara Caetano (Angola) ni bo batanu beza b'irushanwa rya 2019
Tanzania yegukanye igikombe cya Fair-play nk'ikipe yabaniye neza ayandi
Abitabiriye umukino wa nyuma basusurukijwe mu birori bisoza irushanwa
Abanyacyubahiro barimo n'abayobozi ba Basketball ku rwego rwa Afurika bafata amashusho y'imbyino nyarwanda
Mali yatsinze Misiri ku nshuro ya kabiri zari zihuriye ku mukino wa nyuma
Abangavu b'u Rwanda bakurikiranye uyu mukino wa nyuma
Lojain Elfatairy yahize abandi mu gutsinda amanota atatu
Angola yabaga ishyigikiwe n'abanyarwanda
Sara Caetano wa Angola watsinze amanota menshi mu irushanwa kurusha abandi
Maria Najjuma wa Uganda n'ubundi yagoye u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu
U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza