Afrobasket: Mali na Misiri zageze ku mukino wa nyuma, u Rwanda rutsinda umukino wa mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kanama 2019 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Misiri na Mali zongeye guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya Basketball gihuza abangavu batarengeje imyaka 16, nyuma y’uko zitwaye neza mu mikino ya kimwe cya kabiri yabaye kuri uyu wa Gatanu muri Petit Stade i Remera.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya mbere ryabaye mu 2009, aho Mali yatsinze imikino itatu iheruka kuyahuza.

Misiri yageze ku mukino wa nyuma itsinze Angola amanota 71-50 mu mukino wa mbere wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatanu, aho iyi kipe yo mu Barabu yagaragaje urwego ruri hejuru n’ubwo yakinnye umukino wa ¼ mu gihe Angola yari yaruhutse.

Angola yagombaga guhura n’ikipe yari kuba iya kane mu itsinda B kandi iri tsinda rikaba ryarimo amakipe atatu kuko Afurika y’Epfo ititabiriye.

Gutsinda kwa Misiri byari ukwihimura kwiza ku ikipe ya Angola na yo yigeze kuyitsinda muri ½ mu myaka ibiri ishize, ku manota 59-42 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Madagascar.

Mu wundi mukino wa ½ wabaye, Mali yageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya ndetse ishobora no kwegukana iri rushanwa mu nshuro zose rimaze gukinwa, niramuka yitwaye neza ubwo haba hasozwa iki Gikombe cya Afurika kuri uyu wa Gatandatu.

Mali yanyagiye Mozambique amanota 102-25, igeza bwa gatatu ku manota 100 kuzamura nyuma yo kuyatsinda Uganda n’u Rwanda.

Kugeza ubu, iyi kipe ni yo itaratakaza umukino n’umwe muri iri rushanwa ryahuje ibihugu birindwi riri kubera mu Mujyi wa Kigali.

Mali irisobanura na Misiri ku mukino wa nyuma utangira saa 18:30, aho Misiri iraba ishaka kwihimura nyuma y’uko itsinzwe amanota 88-57 mu mukino wahuje amakipe yombi mu itsinda B.

Aya makipe yombi ni yo azahagararira umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu mwaka utaha.

Maliam Coulibaly wa Mali yatsinze amanota 26 muri uyu mukino, mu gihe Lojain Elfatairy wa Misiri yatsinze amanota 13.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, ari na wo wabimburiye iyindi, warangiye u Rwanda rutsinze Tanzania amanota amanota 38-32, rutsindira gutahanira umwanya wa gatanu n’uwa gatandatu, aho ruhura na Uganda guhera saa 13:30.

Iyi ntsinzi yabaye iya mbere u Rwanda rubonye muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa imikino ine yikurikiranye, irimo itatu yo mu itsinda A n’umwe wa ¼,

Catherine Mollel wa Tanzania yatsinze amanota 17 muri uyu mukino mu gihe Nyiramugisha Hope w’u Rwnada yatsinzemo amanota 11.

Abakinnyi ba Misiri bishimira kugera ku mukino wa nyuma
Misiri yihimuye kuri Angola yari yaratsinze mu 2017 ubwo iki Gikombe cya Afurika cyari cyabereye muri Madagascar
Angola iba ishyigikiwe n'abanyarwanda benshi banambaye imyambaro yayo
Mali yageze ku mukino wa nyuma ku nshuoro ya gatandatu yikurikiranya
U Rwanda rwatsinze Tanzania bahataniye umwanya hagati y'uwa gatanu n'uwa karindwi
Irakoze Ange Nelly na Usanase Stacy Charlene bacungira hafi ngo umupira n'uva ku nkangara bawusubirane
Irakoze Ange Nelly na Usanase Stacy Charlene bacungira hafi ngo umupira n'uva ku nkangara bawusubirane {JPEG}
Hahirwa Raissa ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu kugarira ku ruhande rw'u Rwanda
Umutoza w'ikipe y'u Rwanda Mushumba Charles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza