Afrobasket: Abangavu b’u Rwanda batsinzwe n’aba Mali muri ¼ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2019 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 yabuze amahirwe yo kugera muri ½ cy’Igikombe cya Afurika cya Basketball gikomeje kubera i Kigali, aho yatsinzwe na Mali amanota 112-32 mu mukino wa ¼ wabereye muri Petit Stade i Remera kuri uyu wa Kane.

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda A, rwahuye na Mali yabaye iya mbere mu itsinda B mu mikino ya ¼ yakinwe kuri uyu wa Kane muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatandatu, aho rihuje ibihugu birindwi.

Mbere y’umukino, Mali ni yo yahabwaga amahirwe menshi dore ko ari yo yegukanye iri rushanwa mu nshuro eshanu rimaze kubamo ndetse ikaba ifite abakinnyi barebare b’abahanga, bataratsindwa mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Ikipe y’u Rwanda yagaragaje intege nkeya mu gusubirana imipira yatakaje no gusatira, abenshi bari bayitegerejeho kureba umubare w’amanota ishobora kubona kuri Mali nyuma yo gutsindwa imikino itatu yo mu itsinda yahuyemo na Angola, Mozambique na Tanzania.

Mali ibifashijwemo n’abarimo Djelika Tounkara na Mama Maiga yarushije u Rwanda mu buryo bugaragarira buri wese mu gace ka mbere, aho yatsinze amanota 29 u Rwanda rutarabona inota na rimwe.

Ikipe y’u Rwanda yabonye amanota abiri ya mbere habura iminota ibiri n’amasegonda 52 ngo agace ka mbere karangire, atsinzwe na Umuhamya Ange Promesse nyuma yo gusimbuka.

Aka gace ka mbere karangiye Mali itsinze 34-7 mu gihe mu gace kabiri u Rwanda rwagerageje kugarira, ko kakarangira Mali itsinze 17-15.

Mali ifite abakinnyi bigaraga ko bakomeye ndetse bamenyereye amarushanwa, yafatiranye abangavu b’u Rwanda basaga n’abatangiye kunanirwa, ibatsinda amanota 29-8 mu gace ka gatatu.

Mu gace ka nyuma, ari ko ka kane, u Rwanda rwatsinzemo amanota abiri gusa ya Uwimpuhwe Viollette mu gihe Mali yatsinzemo 32 ndetse umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 80 (112-32).

Mariam Coulibaly wa Mali yatsinze amanota 23 muri uyu mukino mu gihe Umunezero Lamla w’u Rwanda yatsinzemo 11.

Maimouna Haidara wa Mali yasamye imipira 12 iva ku nkangara, Irakoze Ange Nelly w’u Rwanda asama ine.

Umutoza w’u Rwanda, Mushumba Charles yavuze ko iri rushanwa rizafasha abangavu b’u Rwanda gukura bamenyereye amarushanwa.

Ati” Igihe cyose buri mukino uzagira icyo ubigisha, bazagera mu makipe makuru bashobora guhangana n’aba bandi. Icyo iri rushanwa riri kutwigisha ni ukumenyereza abana.”

Mu yindi mikino yabaye, Misiri yageze muri ½ itsinze Tanzania amanota 88-41 mu gihe na Mozambique yageze muri iki cyiciro itsinze Uganda amanota 73-69.

Uko amakipe azahura muri ½ no guhatanira imyanya:

Kuri uyu wa Gatanu, Angola irahura Misiri mu mukino wa ½ utangira saa 17:00 mu gihe Mali ihangana na Mozambique guhera saa 19:15.

U Rwanda rurakina umukino wo guhatanira umwanya hagati y’uwa gatanu n’uwa karindwi hamwe na Tanzania guhera saa 14:45.

Umunezero Lamla azibirwa n'abakinnyi babiri ba Mali bamwimye inzira
Dusingizumuremyi Stella Matutina agerageza gutanga umupira mu gihe Sira Thienou wa Mali yari yazamuye amaboko
Dusingizumuremyi Stella Matutina adunda umupira mu gihe yageragezaga kwegera bagenzi be
Mali yabaye iya mbere mu itsinda B yahuraga n'u Rwanda rwari rwabaye urwa nyuma mu itsinda A
Umuhamya Ange Promesse na Uwimana Kamerewe Lydie bazamukana umupira
Maimouna Haidara wa Mali yirukankana Nyiramugisha Hope w'u Rwanda
Umuhamya Ange Promesse agerageza gutanga umupira
Umutoza w'u Rwanda Mushumba Charles yasaga n'aho yabuze ibindi bisubizo ubwo Mali yarushaga u Rwanda
Maimouna Haidara ahanganye na Umunezero Lamla
Uwimana Kamerewe Lydie ashaka uko atambuka kuri Djelika Tounkara wa Mali
Umutoza wungirije w'ikipe y'u Rwanda y'abangavu Mugwaneza Claudette atanga amabwiriza ku bakinnyi
Habimana Mugwaneza Claudette yereka Hahirwa Raissa uko agenza nagera mu kibuga
Abasimbura n'u Rwanda bareba uko bagenzi babo bitwara imbere ya Mali
Badiaran Doumbia watsinze amanota 14 ku ruhande rwa Mali
Vladimir Bosnjack utoza ikipe nkuru y'abagabo y'u Rwanda, afasha abatoza b'ikipe y'abangavu muri iyi mikino
Tumukunde Olivette adunda umupira mu gihe yuburaga amaso ngo arebe uwo awuha
Ikipe y'u Rwanda yari ishyigikiwe n'abafana batandukanye
Mali ifite abakobwa bashinguye, ni yo yatwaye iri rushanwa kuva ritangiye gukinwa mu 2009
Umubyeyi Amelia Ella ni we mukinnyi muremure u Rwanda rufite
Nyiramugisha Hope agerageza gushyira umupira mu nkangara
Uwimana Kamerewe Lydie w'u Rwanda adunda umupira mu gihe yashakaga mugenzi we bakinana

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza