00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afrobasket 2021: U Rwanda rwishyuriye ikipe ya Uganda amadeni ya hoteli

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Uganda byavugwaga ko yangiwe kuva kuri hotel yari icumbitsemo mu Mujyi wa Kigali kubera amadeni, yishyuriwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA).

Ibibazo by’amikoro mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball, FUBA, muri Uganda bimaze igihe bivugwa. Mbere yo kwitabira Afrobasket 2021, FUBA yari yatangaje ko nta mafaranga ahari ku buryo ikipe ya Uganda yakwitabira iri rushanwa.

Icyo gihe yahawe miliyoni 340 z’amashilingi ya Uganda, ariko igice cyayo kinini kijya mu kwishyura imyenda yafashe ubwo yakinaga imikino yo gushaka itike, yabereye mu Misiri no muri Maroc muri Nyakanga.

Uganda yaraye isezerewe muri Afrobasket 2021 iri kubera i Kigali ubwo yatsindwaga na Cap-Vert amanota 79-71 mu mukino wa ¼ wabereye muri Kigali Arena ku wa Kane.

Ikipe isezerewe muri iri rushanwa, ihita itaha cyangwa ikiyishyurira byose mu minsi irengaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Umunyamakuru Daniel Lutaaya wa NBS TV, yanditse kuri Twitter ko ikipe ya Uganda yangiwe kuva kuri Hoteli aho icumbitse kubera ko yabuze amafararanga yo kwishyura.

Ati “Ikipe ya Uganda ya Basketball ntiyemerewe kuva kuri hotel ya Park Inn muri Kigali kugeza igihe yishyurira umwenda wayo. Kuguma kuri hotel biratuma amafaranga yiyongera. Ikipe igomba kwishyura igiteranyo cya miliyoni 360 z’amashilingi. Guverinoma yakomeje kuvuga ko nta mafaranga yabo yabona.”

Uganda yari yazamutse ari iya gatatu mu itsinda D nyuma yo gutsindwa na Sénégal ndetse na Sudani y’Epfo ariko igatsinda Cameroun.

Yageze muri ¼ nyuma yo gutungura Nigeria, ikayitsinda mu mukino wa ‘play-off’ wo guhatanira itike yo kurenga amatsinda.

Mbere y’uko ikina na Nigeria, na bwo Abanya-Uganda banditse ko ishobora gukurwa mu irushanwa kubera ko itariki ya 29 Kanama yari yahawe ngo ibe yamaze kwishyura hotel, yarenze bidakozwe.

Icyo gihe, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Uganda (FUBA), Nasser Serrunjogi, yandikiye abarimo Minisitiri wa Siporo n’Uburezi muri Uganda akaba n’umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni, amubwira ko bashobora gusezererwa muri Afrobasket 2021 kubera ko hari amafaranga bagomba kwishyura.

Ati “Ubu ikipe y’Igihugu icumbitse muri Kigali ku ideni aho twijeje FIBA n’igihugu cyakiriye ko amafaranga azaboneka. FIBA n’igihugu cyakiriye baduhaye kugeza ku wa 29 Kanama tukaba twamaze gukemura ibyo tugomba byose bitaba ibyo tugasezererwa mu irushanwa […] Ni ku bw’ibyo dusaba Guverinoma ya Uganda kudufasha bigakemuka.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko amakipe yose yitabiriye Afrobasket 2021 hari amafaranga yasabwaga kwishyura aho acumbitse, ariko akishyura igice, ikindi kikishyurwa n’u Rwanda rwakiriye irushanwa.

Radisson Hotels ishamikiweho na Park Inn, yasubije ku byanditswe na Daniel Lutaaya, ivuga ko FERWABA ari yo yishyuye amadeni y’ikipe ya Uganda ndetse iyi kipe yishimiye uko yafashwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Jabo Landry, yanyomoje amakuru avuga ko ikipe ya Uganda yaba yangiwe kuva kuri hotel, yemeza ko yamaze kwishyura.

Ati “Ntabwo ari byo, barishyuye. Ku wa Gatandatu ni bwo bazavamo nijoro.”

Ku rundi ruhande, Nasser Serrunjogi uyobora FUBA, yavuze ko bashimira cyane Lt Gen Muhoozi Kainerugaba [umuhungu wa Perezida wa Museveni akaba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka] wabishyuriye miliyoni 188 z’amashilingi ku giti cye kugira ngo bazave mu Rwanda tariki ya 6 Nzeri nta mwenda bafite.

Ati “Gen Muhoozi Kainerugaba we ubwe yaduhaye miliyoni 188 z’amashilingi ngo twishyure fagitire za hotel. Turagushimira uburyo ukunda kandi ugashyigikira Basketball.”

Iyi kipe yari yabuze ubwishyu bwa hotel biba ngombwa ko u Rwanda ruhagoboka
Uganda yasezerewe na Cap Vert mu mukino wabaye ku wa 2 Nzeli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .