U Rwanda rwari rwakinnye umukino wa mbere na Misiri ku Cyumweru, rutsindwa amanota 84-49.
Kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’Igihugu itozwa na Henry Mwinuka nk’umutoza w’agateganyo, yongeye kwipima na Maroc izaba iri kumwe na Misiri mu itsinda E mu gihe u Rwanda ruri mu itsinda D hamwe na Nigeria, Mali na Sudani y’Epfo.
Ikipe y’Igihugu yatsinzwe agace ka mbere ku manota 14-13, n’aka kabiri ku manota 19 -9, byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka Maroc iri imbere n’amanota 33-22.
Mu gace ka gatatu, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza igatsinda ku manota 15-13, itsinda kandi n’agace ka nyuma ku manota 16-12, gusa ntibyari bihagije ngo ikuremo ikinyuranyo kuko Maroc yatsinze umukino iyirusha amanota atanu (58-53).
Mu irushanwa nyir’izina, ikipe y’u Rwanda izatangirira kuri Mali ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare, izakurikizeho Nigeria nyuma y’umunsi umwe mu gihe izasoreza kuri Sudani y’Epfo tariki 19 Gashyantare 2021.
Mu Ugushyingo 2020, ubwo u Rwanda rwari rwakiriye ijonjora rya mbere, rwatsinzwe imikino yose rwahuyemo n’ibi bihugu biri kumwe mu itsinda D, byatumye umutoza w’Umunya-Serbia Vladmir Bosnjak yegura.
Iyi mikino y’amajonjora yakomereje muri Tunisia, yahuje amakipe 12 agabanyije mu matsinda A, D na E mu gihe andi arimo B na C azakinira muri Cameroun.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!