00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afrobasket 2021: U Rwanda rwatsinzwe na Misiri mu mukino warebwe na Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Basketball yatsinzwemo n’iya Misiri mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket 2021), iri kubera muri Kigali Arena.

Ni mu irushanwa rigomba kubonekamo ikipe imwe hagati y’u Rwanda, Kenya, Misiri na Sudani y’Epfo, ikaba ari nayo izahagararira Akarere ka V muri Afrobasket 2021 izabera muri Cameroun muri Nzeri uyu mwaka.

Umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, ukitabirwa n’Umukuru w’Igihugu aherekejwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, aho warangiye Ikipe y’Igihugu ya Misiri itsinze u Rwanda ku manota 71 kuri 59.

U Rwanda rwatangiye uyu mukino rwitwara neza cyane kurusha ikipe y’igihugu ya Misiri kuko uduce tubiri twa mbere twarangiye ruri imbere cyane n’amanota 39 kuri 29 ya Misiri.

Muri rusange agace ka mbere karangiye u Rwanda rufite amanota 24 kuri 16 ya Misiri, agace ka kabiri karangiye u Rwanda rufite amanota 15 Misiri ifite 13.

Ni mu gihe agace ka gatatu karangiye u Rwanda rufite amanota 10 kuri 20 ya Misiri naho agace ka nyuma karangira u Rwanda rufite amanota 10 kuri 22 ya Misiri.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri wahuje Ikipe y’Igihugu ya Kenya n’iya Sudani y’Epfo aho warangiye Kenya iwutsinze ku manota 66 kuri 48 ya Sudani y’Epfo.

Ni mu gihe mu mikino yabanje, u Rwanda rwari rwatsinze Kenya ku manota 77 kuri 45 ya Kenya.

U Rwanda rusigaje gukina na Sudani y’Epfo ku wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri mu gihe Misiri ihabwa amahirwe cyane muri iri rushanwa isigaje kwisobanura na Kenya guhera saa Cyenda.

Nyuma y’iyi mikino izaba ku wa Gatatu, ku wa Kane uzaba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihe amakipe azongera guhura ku wa Gatanu hakinwa imikino ya ½, aho ikipe yabaye iya mbere mu mikino itatu ibanza, izahura n’iyabaye iya kane naho iya kabiri igahura n’iya gatatu.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Nyakanga 2021, ni bwo hazakinirwa umwanya wa gatatu guhera saa Cyenda mu gihe umukino wa nyuma uzaba guhera saa Kumi n’ebyiri.

Ikipe izaba iya mbere ni yo izabona itike yo guhagarira Zone V muri Afrobasket 2021 y’Abagore, izabera muri Cameroun kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 26 Nzeri 2021.

Cameroun yabonye itike nk’igihugu kizakira irushanwa mu gihe ibindi bihugu byamaze kumenyekana ari ibyaje mu myanya ya mbere muri Afrobasket iheruka, ari byo Nigeria, Sénégal, Mali na Mozambique kongera Cap-Vert yabonye itike muri Zone II.

Andi makipe atandatu atanu asigaye azava mu zindi zone eshanu zigize Impuzamashyirahamwe ya Basketball muri Afurika mu gihe kandi igihugu cya 12 kizahabwa ubutumire (wild card).

Abanyarwandakazi bagerageje uko bashoboye ariko Misiri ibabera ibamba
Abakinnyi ba Misiri baje kugera nyuma bashyiramo imbaraga ndetse barusha u Rwanda ku buryo bugaragara
Perezida Kagame akunze kwitabira imikini itandukanye irimo iya Basketball
Ntabwo Amavubi yahiriwe n'umukino wa Misiri
Muri Kigali Arena haba harimo abantu bake cyane nabo bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Perezida Kagame aganira na Minisitiri Munyagaju na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, bareba uburyo Abanyarwandakazi bitwara imbere ya Misiri
Abakinnyi b'u Rwanda bakoze iyo bwabaga ariko Misiri iranga ibabera ibamba
Perezida Kagame ni umwe mu bakunzi bakomeye b'umukino wa basketball
Perezida Kagame ubwo yarimo kureba umukino w'u Rwanda na Misiri
Perezida Kagame yitegereza amanota hagati y'u Rwanda na Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .