00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afrobasket 2021: U Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo, rugera muri ½ nk’ikipe yabaye iya kabiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagore yatsinze iya Sudani y’Epfo amanota 65-52, igera muri ½ nk’ikipe yabaye iya kabiri mu cyiciro kibanza cy’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket 2021’ ndetse izahura na Kenya ku wa Gatanu.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hasoje imikino y’icyiciro kibanza cyahuje ibihugu bine byo muri Zone V biri guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun muri Nzeri.

U Rwanda rwahuye na Sudani y’Epfo mu mukino warwo wa gatatu wabereye muri Kigali Arena ndetse rwatangiye neza kuko rwatsinze agace ka mbere ku manota 16-12.

Ikipe y’Igihugu yatsinze kandi agace ka kabiri ku manota 11-10, gusa ntiyoroherwa n’Abanya-Sudanikazi bari gukina irushanwa rya mbere mpuzamahanga, bo batsinze agace ka gatatu kuri 20-16 mu gihe Abanyarwandakazi batsinze aka kane kuri 22-10.

Kapiteni w’u Rwanda, Tierra Monay Henderson, ni we watsinze amanota menshi (21) muri uyu mukino warebwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA.

Kapiteni wa Sudani y’Epfo, Nyaduoth Gach Lok, yatsinze amanota 14, mugenzi we Perina James Leime atsinda 13 mu gihe Murekatete Bella w’u Rwanda yinjije amanota 12.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, warangiye Misiri itsinze Kenya amanota 107-106, izamuka ari iya mbere.

Nyuma y’iyi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, ku wa Kane, tariki ya 15 Nyakanga 2021, uzaba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihe amakipe azongera guhura ku wa Gatanu hakinwa imikino ya ½.

Misiri yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda imikino itatu yose ibanza, izahura na Sudani y’Epfo yabaye iya kane na ho u Rwanda rwabaye urwa kabiri, ruzahura na Kenya yabaye iya gatatu.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Nyakanga 2021, ni bwo hazakinirwa umwanya wa gatatu guhera saa Cyenda mu gihe umukino wa nyuma uzaba guhera saa Kumi n’ebyiri.

Ikipe izaba iya mbere ni yo izabona itike yo guhagarira Zone V muri Afrobasket 2021 y’Abagore, izabera muri Cameroun kuva tariki ya 17 kugeza ku wa 26 Nzeri 2021.

Cameroun yabonye itike nk’igihugu kizakira irushanwa mu gihe ibindi bihugu byamaze kumenyekana ari ibyaje mu myanya ya mbere muri Afrobasket iheruka, ari byo Nigeria, Sénégal, Mali na Mozambique kongeraho Cap-Vert yabonye itike muri Zone II.

Andi makipe atandatu asigaye azava mu zindi zone eshanu zigize Impuzamashyirahamwe ya Basketball muri Afurika mu gihe kandi igihugu cya 12 kizahabwa ubutumire (wild card).

Abakinnyi ba Sudani y'Epfo baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Abakinnyi b'u Rwanda baririmba Rwanda Nziza
Abagize intebe y'abatoza b'u Rwanda baririmba indirimbo yubahiriza Igihugu
Tetero Odile watsinze amanota arindwi, atwaye umupira mu kibuga hagati
Perina James agerageza gucikana umupira hagati ya Ineza Sifa (8) na Tetero Odile (12)
Murekatete Bella w'u Rwanda ahanganiye umupira na Nyagoa Gony wa Sudani y'Epfo
Murekatete Bella na Tierra Henderson bishimira amanota bari bamaze gutsinda
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (iburyo), ari kumwe na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA (ibumoso) muri Kigali Arena, bareba uko Ikipe y'u Rwanda yitwara
Abakinnyi b'u Rwanda bashimira bamwe mu bari muri Kigali Arena babashyigikiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .