00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afrobasket 2021: Icyizere ni cyose ku bakinnyi b’u Rwanda mbere yo guhura na Cap-Vert

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Kanama 2021 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Basketball barimo Kenneth Gasana, Nshobozwabyosenumukiza Wilson na William Robeyns bafite icyizere cyo gutsinda Cap-Vert mu mukino usoza iyo mu itsinda A rya Afrobasket 2021 kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo u Rwanda ruhite rubona itike ya ¼ mu buryo budasubirwaho.

Ikipe y’Igihugu yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola mu mikino ibiri ibanza yo mu itsinda A, irasoreza kuri Cap-Vert kuri uyu wa Gatandatu mu mukino utangira saa Kumi n’ebyiri muri Kigali Arena.

U Rwanda rufite amanota ane ku mwanya wa mbere, rurasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo rubone itike ¼ ako kanya kuko rubaye urwa kabiri cyangwa urwa gatatu, rwazakina undi mukino wa kamparampaka n’ikipe yabaye iya kabiri cyangwa iya gatatu mu itsinda B.

Mbere yo guhura na Cap-Vert, bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bavuze ko bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino, bongera gusaba abafana kuza kubashyigikira.

Kenneth Gasana witwaye neza ku mukino wa Angola, yagize ati “Icyo dusabwa ni ugutsinda kugira ngo tuzamuke turi ku mwanya wa mbere, biduheshe itike ya ¼ ako kanya. Bafite ikipe ikomeye, ifite abakinnyi barebare kandi bazi gutsinda, tuzi uko tugomba kwitwara kandi turizera ko bigenda neza.”

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na we ari mu bafashije cyane u Rwanda gutsinda Angola. Yavuze ko intego yabo itahindutse ndetse bizeye kongera kumva umurindi w’abafana kuko ubafasha gusubira vuba mu mukino.

Ati “Intego nta yindi, ni ya yindi, nta kudohoka, tugomba gutsinda tukava mu itsinda turi aba mbere. Icyo nabwira abafana bakomeze badushyigikire, ku mukino wa Angola barahabaye, hari aho tugera turi gutsindwa cyangwa turi gusubira hasi bakadutiza umurindi hamwe n’Imana bigashoboka. Natwe twiteguye gukora ibishoboka byose.”

Prince Ibeh ni umwe mu bakinnyi u Rwanda rwubakiyeho ubwugarizi kimwe na Kaje Elie. Yavuze ko nubwo yagowe n’umukino wa mbere, ariko kuri ubu ameze neza ndetse yiteguye gufasha bagenzi be imbere y’Abanya-Cap-Vert bafite igihagararo barimo Walter Tavares ufite metero 2,2.

Ati “Ku giti cyanjye, nagowe n’umukino wa mbere, gusa uko nakinnye nagiye ngaruka kandi nizeye gufasha ikipe. Intego yanjye ni ugutsinda, ni ugushaka amanota, kugarira no gufashanya n’abandi.”

Kaje Elie yagize ati “Uwo mukinnyi umwe munaniwe kumufata yabangiriza umukino cyane, cyangwa se mwamuhugiraho hakagira undi ubatungura. Umutoza yatweretse uko bakina, hari abakinnyi yagarutseho, turitegura kuba twabafata nk’ikipe.”

Robeyns William arakina umukino we wa gatatu yambaye umwambaro w’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukinnyi wagaragaje ubuhanga mu gusatira, aho yatsinze amanota 23 ku mukino wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’andi arindwi kuri Angola, ni umwe mu bo umutoza Cheikh Sarr ashingiyeho.

Yavuze ko ibanga riri kubafasha kwitwara neza muri iki Gikombe cya Afurika ari ugukora cyane ndetse bakaba baragize imyiteguro myiza.

Ati “Ibanga ni ugukora, kuva muri Nyakanga hagati twarakoze cyane, turakora, iminsi ibiri y’ikiruhuko twagize ni ukugenda mu ndege. Umukino wa Cap-Vert tuwiteguye nk’iyindi, ntacyo duhindura gusa ni nk’umukino wa nyuma kuri twe.”

Mu nshuro esheshatu u Rwanda rumaze gukina Afrobasket kuva mu 2007, ni ubwa mbere rwatsinze imikino ibiri mu itsinda.

Uretse umukino uhuza u Rwanda na Cap-Vert saa Kumi n’ebyiri, undi wo mu itsinda A urahuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola guhera saa Cyenda.

Mu itsinda B, Misiri irakina na Guinea saa Sita mu gihe Tunisie ihura na Centrafrique guhera saa Tatu z’ijoro.

Abafana bipimishije COVID-19 ni bo bemererwa kwitabira kureba iyi mikino muri Kigali Arena, aho amatike agurishirizwa ku rubuga rwa https://ticqet.rw/ ari aya 7000 Frw, 10.000 Frw na 15.000 Frw arimo ikiguzi cy’igipimo bya COVID-19 cyafatiwe kuri Stade Amahoro.

Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Polisi y’Igihugu na FERWABA, abafana bareba iyi mikino bashyiriweho imodoka na moto zibacyura nyuma ya saa Mbiri z’umugoroba.

U Rwanda rurasabwa gutsinda Cap-Vert kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo rubone itike ya 1/4
Prince Ibeh yitezweho kubuza Abanya-Cap-Vert gutsinda
Nshobozwabyosenumukiza yasabye Abanyarwanda kongera kuza kubashyigikira
Robeyns William agiye gukinira u Rwanda umukino wa gatatu
Kenny Gasana ari gukina Afrobasket ku nshuro ya gatanu kuva mu 2009
Umunya-Cap-Vert Walter Edy Tavares afite uburebure bwa metero 2,2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .