00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Académie ya NBA y’abagore ishobora gushingwa mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda hashobora gushingwa Ishuri ry’Umukino w’intoki wa Basketball mu bagore rya Shampiyona yawo muri Amerika nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Victor Williams ku wa Kane.

Ejo hashize ni bwo Minisitiri Munyangaju yahuye n’abayobozi bakuru muri NBA Africa barimo Umuyobozi wayo, Victor Williams, Visi Perezida, George Land na Franck Traore ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere Basketball, bari baherekejwe na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA.

Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko muri ibi biganiro “Hibanzwe ku bufatanye bushingiye ku mishinga iteza imbere Basketball, kongera imbaraga muri NBA Junior League no gushinga Ishuri rya NBA y’Abagore muri Rwanda.”

Muri Gicurasi ni bwo Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) yatangije Ishami ryayo muri Afurika, rizajya rikurikirana ibikorwa bibera kuri uyu mugabane birimo amarushanwa atandukanye nka Basketball Africa League (BAL) iheruka kubera mu Rwanda.

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi “FIBA”, iyi ikaba ari inshuro ya mbere NBA yatangije ishami ryayo hanze ya Amerika y’Amajyaruguru.

Abaterankunga bafatanyije na NBA gutangiza ishami muri Afurika barimo Umuyobozi Mukuru wa Yinka Folawiyo Group, Babatunde “Tunde” Folawiyo, n’Umuyobozi Mukuru wa Helios Fairfax Partners Corporation (HFP), Temitope Lawani.

Ubunararibonye bw’aba bashoramari mu nganda zitandukanye, gushyiraho umubano mu bijyanye n’ubucuruzi muri Afurika, gukorana na guverinoma n’imiryango itegamiye kuri leta, bizafasha kwihutisha iterambere ry’ibikorwa bya NBA ku Mugabane wa Afurika.

Aba bashoramari bari mu nama y’Ubuyobozi ya NBA Africa iyobowe na Victor Williams nk’Umuyobozi Mukuru. Harimo kandi Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri wungirije wa NBA akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa, Mark Tatum.

Muri Nyakanga, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yiyunze kuri NBA Africa nk’umufatanyabikorwa ugamije kwagura ibikorwa by’iri shami rya NBA.

Shampiyona y’umukino wa Basketball muri Amerika “NBA” ifite icyicaro muri Afurika kuva mu 2010, aho cyashyizwe i Johannesburg.

Kuri ubu, muri Afurika hari Ishuri rimwe ry’Umukino w’intoki wa Basketball rya NBA riri i Saly muri Sénégal, aho ryakira abahungu n’abakobwa kuva mu 2017.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yakiriye abayobozi bakuru ba NBA Afriba barimo Umuyobozi wayo Victor Williams (wa kabiri iburyo)
Ibiganiro bagiranye byibanze ku mishinga itandukanye irimo no gushinga Académie ya NBA y’abagore mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .