Abatoza ba basketball batangiye amahugurwa adasanzwe yo kuzamura uyu mukino mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Gicurasi 2018 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryateguriye abatoza 30 bo hirya no hino mu gihugu amahugurwa bahabwa n’inzobere yo muri Tunisia, azabafasha kuzamura urwego rw’uyu mukino bahereye mu bakiri bato.

Aya mahugurwa yatewe inkunga na Komite Olempike y’u Rwanda, yatangiye kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro akazamara iminsi itandatu.

Yitabiriwe n’abatoza 30 b’amakipe atandukanye, yaba akina shampiyona, amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye n’abandi bari basanzwe bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (level One) mu butoza bashaka iy’icya kabiri.

Umuyobozi wungirije wa FERWABA, Nyirishema Richard, yatangaje ko ari amahirwe akomeye kuba u Rwanda rwarabashije kwemererwa gutegura ayo mahugurwa kuko azafasha mu kuzamura uyu mukino.

Yagize ati “Ni amahugurwa abaho gake, nka rimwe mu myaka ibiri. Abatoza bacu 30 bazayitabira bazungukiramo byinshi kuko bazaba bari kumwe n’impuguke yavuye muri Tunisia izabafasha kunguka ubundi bumenyi bushya. Bazanakora ibizamini kugira ngo abatsinze babonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatoza ba basketball muri Afurika, Dr. Mohamed Habib Cherif, uri gutanga aya mahugurwa, yatangaje ko ibibazo bikomeye bibangamira iterambere ry’uyu mukino ni uko abawufite mu biganza barimo n’abatoza usanga bawuyobora bitari ibya kinyamwuga ndetse n’ubushobozi bwabo buri hasi.

Yagize ati “Ahandi usanga bafite abatoza barenga ibihumbi 3000 kandi bafite ubushobozi. Twe biracyagoye kuko dufite bake, bataragera ku rwego rwiza kandi n’ubashije kuzamuka ibindi bihugu biramutwara kubera ibibazo by’ubushobozi nabwo budahagije. Biradusaba gukora cyane.”

Ambasaderi Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike, yavuze ko nk’urwego rureberera siporo muri rusange ruzategura aya mahugurwa no mu yindi mikino kuko ari imwe mu nzira zishobora gutuma itera imbere mu gihugu.

Yagize ati “Usanga dufite abatoza, abayobozi b’imikino, abaganga n’abandi bari mu nzego za siporo benshi batabyize. Amahugurwa rero dutegura hano muri Komite Olempike ahanini ashingiye ku kongerera abo bantu ubumenyi kuko niyo nzira yatuma tugira aho tugera. Tuzakomeza gukora ibishoboka kandi twizera ko n’abo tuyaha bazajya bayitaho kugira ngo adapfa ubusa.”

Aya mahugurwa ateguwe nyuma y’andi yahawe abaganga bo mu makipe atandukanye, ayahawe abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino yose, abatoza ba handball ndetse n’abashinzwe gukoresha siporo kuri bose mu turere twose.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatoza ba basketball muri Afurika, Dr. Mohamed Habib Cherif, ari gutanga amahugurwa ku batoza ba basketball
Abatoza ba basketbal bazamara iminsi itandatu mu mahugurwa
Umutoza w'ikipe y'igihugu ya basketball na Espoir BBC, Maxime Mwiseneza
Ambasaderi Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike yavuze ko amahugurwa bategura yitezweho guhindura isura ya siporo mu Rwanda igatera imbere
Dr. Mohamed Habib Cherif uhugura abatoza ba basketball
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatoza ba basketball muri Afurika, Dr. Mohamed Habib Cherif, ari gutanga amahugurwa ku batoza ba basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza