Kwamamaza

Abanyarwanda babiri berekeje muri Amerika kwiyungura ubumenyi muri Basketball

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 09:19' na Manzi Rema Jules


Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18, Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn bafashe rutemikirere berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2016 aho bagiye gukomeza amashuri ariko baniga Basketball.

Abakinnyi babiri babonye amahirwe yo kwerekeza muri iki gihugu aho umukino wa Basketball wabaye ubukombe nyuma yo kwitwara neza mu mwiherero ikipe y’igihugu yakoreye mu ntara ya Arizona muri Gicurasi 2016 mbere yo gukina igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 18 cyabereye mu Rwanda muri Kamena 2016.

Ku ikubitiro, Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn nibo berekeje muri Carolina y’Amajyaruguru aho bagiye gukomereza amashuri yabo ariko baniga gukina Basketball, mu gihe bagenzi babo batatu bazabasangayo mu kwezi gutaha.

Mu ntangiriro za Nzeli abandi batatu barimo Arnaud Nkusi, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques na Enoch Kyeyune Kisa nabo bazajya kwiga aya masomo.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré yatangarije IGIHE ko muri aba bakinnyi harimo abashimwe n’amakipe yo muri Amerika ubwo bari mu mwiherero ndetse hakaba bari n’abandi bitwaye neza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18.

Yagize ati “ Furaha na Shema, barerekeza muri Carolina y’Amajyaruguru aho babonye abatoza bashaka kubigisha mu buryo bwisumbuye umukino wa Basketball ariko bakazanakomeza amashuri. Aba ni abigaragaje ubwo bariyo mu mwiherero ariko hari n’abandi batatu bigaragaje muri kiriya gikombe cya Afurika bashimwa n’abashinzwe gushakira amakipe abakinnyi nabo bakazagenda mu ntangiriro za Nzeli.”

Mugwiza avuga ko iyi ari intambwe ikomeye ndetse ari imwe mu ntego z’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba zo kugira umubare munini w’abakinnyi bakiri bato hanze kugira ngo bige neza amashuri ariko banakorane n’abatoza bateye imbere muri basketball kugira ngo mu myaka iri imbere bazafashe igihugu.

Avuga kandi ko bitewe n’uko aho bagiye ari mu mahanga kandi bakiri bato, hashyizweho abantu b’Abanyarwanda bazajya bakurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi bagatanga raporo ndetse no mu gihe cy’ibiruhuko binini bakaba bazajya baza mu Rwanda guha abo basize ku bumenyi bungutse kugira ngo bose bakomeze kuzamukira hamwe no kunga ubumwe.

Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn n'umutoza w'ikipe y'igihugu, Moïse Mutokambali(hagati)
Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn ku kibuga cy'indege i Kanombe
Perezida wa Ferwaba, Mugwiza Desire agira inama Furaha na Shema mbere yo kwerekeza muri Amerika
Mugwiza asezera kuri aba bana bagiye gukomeza amashuri baniga basketball
Shema Maboko Didier ushinzwe tekiniki muri Ferwaba na we yasezeye kuri aba bana mbere yo gufata rutemikirere

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved