Abantu bane barashwe ubwo Toronto Raptors yishimiraga igikombe cya NBA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kamena 2019 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Abane bane bakomeretse nyuma yo kuraswa ubwo bari mu karasisi ko kwishimira igikombe cya NBA ikipe ya Toronto Raptors iherutse kwegukana nk’uko byatangajwe na Polisi yo mu Mujyi wa Toronto.

Ibihumbi by’abafana bahuriye mu mujyi rwagati muri Nathan Phillips Square ari na ho amasasu yavugiye ndetse bamwe bakwira imishwaro mbere yo guhumurizwa na Polisi.

Abantu batatu bahagaritswe bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa mu gihe ubuyobozi bwasabye abatuye muri ako gace amashusho yo kubafasha gukora iperereza.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Polisi yatangaje ko umwe mu bakomerekeye muri iki gikorwa yagize imvune ikomeye cyane mu gihe n’abandi babiri bafite ibikomere byatewe n’aya masasu. Yatangaje ko kandi yatoraguye imbunda nto ebyiri aha hakorewe iki gikorwa cyo kurasa abari mu karasisi ko kwishimira igikombe

Abafana bagera kuri miliyoni ebyiri nibo bivugwa ko bari bahuriye hamwe mu Mujyi wa Toronto kuri uyu wa Mbere kugira ngo bakore akarasisi bishimira igikombe cya shampiyona ya Basketball muri Amerika, ikipe yabo yegukanye.

Raptors ni yo kipe yonyine iba muri NBA ituruka muri Canada, ndetse yatwaye igikombe cy’iyi shampiyona ku nshuro ya mbere ku wa Kane nyuma yo gutsinda Golden State Warriors imikino 4-2.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita, nibwo ibihumbi by’abayikunda bigabije imihanda bishimana n’abakinnyi b’iyi kipe ndetse uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau ndetse n’umuraperi Drake.

Minisitiri w’Intebe Trudeau nyuma yanditse ubutumwa kuri Twitter ‘yifuriza gukira vuba’ abakomerekeye muri ibi birori, abizeza ko ‘batazihanganira ubugizi bwa nabi bwabaye kidobya mu karasisi ko kuri uyu wa Mbere.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto, Jony Tory, na we yavuze ko yatunguwe n’iki gikorwa cyajemo abitwaje intwaro.

Abakinnyi ba Toronto Raptors bari mu modoka eshanu ndende kandi zifunguye hejuru, aho abafana bari baje bambaye imyenda y’ikipe babasuhuzaga. Nyuma y’igikorwa cyo kurasa cyabaye, abafana batashye nta kindi babwiwe mu gihe abakinnyi n’abayobozi bo bagumye mu myanya yabo.

Umugore umwe warashwe yahise atwarwa na ambulance ubwo harasagwaga amasasu mu karasisi ka Toronto Raptors
Polisi n'abafana bose birukanse ubwo amasasu yavugaga
Minisitiri w'Intebe wa Canada Justin Trudeau yari yitabiriye ibi birori
Abantu bane barashwe ubwo Toronto Raptors yishimiraga igikombe cya NBA yegukanye
Abakomeretse babanje guhabwa ubufasha bw'ibanze
Hafashwe kandi batatu bakekwaho kurasa ubwo habaga aka karasisi
Abagera hafi kuri miliyoni ebyiri bari bitabiriye ibi birori byo kwishimira igikombe
Kahwi Leonard wa Toronto Raptors anywa itabi ubwo yari kumwe n'umubyeyi we Kim Robertson n'umuhanzi Drake
Abafana bazanye ibyapa bisaba Kahwi Leonard wabaye umukinnyi w'umwaka kuguma muri Toronto Raptors
Kyle Lowry wa Toronto Raptors afite igikombe iyi kipe iheruka kwegukana
Kawhi Leonard n'umukunzi we Kishele Shipley bari kumwe n'umwana wabo
Umwana wari wambaye umwenda wa Toronto Raptors yandika ubutumwa mu muhanda mbere y'uko akarasisi gatangira
Drake ukomoka muri Canada na we yari yagiye kwifatanya na Toronto Raptors

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza