Abafite ubumuga bahawe amagare azabafasha gukina basketball itabaga mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 31 Gicurasi 2018 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda hari ubwoko butandukanye bw’imikino y’abafite ubumuga harimo Sitting Volleyball imaze kugera ku rwego mpuzamahanga ariko abifuza gukina basketball bari bamaze igihe mu bwigunge kuko nta bikoresho byabugenewe bagiraga.

Kuri uyu wa Kane, Umuryango ufasha abafite ubumuga bw’ingingo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, MoveAbility.ICRC, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC) watanze amagare 12 bazatangiriraho gukina.

Zeon De Wet uyobora uyu muryango ufite icyicaro muri Tanzania, yavuze ko bifuje gutangira ibikorwa byabo mu Rwanda ku bufatanye na NPC, bahereye ku guha amagare abakinnyi ba basketball y’abafite ubumuga ariko bazakomeza no mu bindi bikenewe.

Yagize ati "Twagiranye ubufatanye na NPC, twatangiriye ku magare 12 ariko uko ubushobozi buzaboneka tuzashaka n’andi kugira ngo abakina babe benshi."

Mukangoga Marie Louise uri mu bakinnyi batangiranye n’umukino wa basketball y’abafite ubumuga, yavuze ko bishimishije kuba babonye uburyo bazajya bahura nk’abantu bafite ibibazo bimwe, bakaganirira muri siporo.

Yagize ati "Njye nari naragerageje gukina indi mikino irananira. Nagerageje guhuza bagenzi banjye duhuje ibibazo kandi bakunda basketball dukora ikipe ariko nta bikoresho twari dufite. Ubu turishimye kuko tubashije kubona amagare azajya adufasha."

Rurangayire Guy Didier ushinzwe amakipe y’igihugu muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, yasabye abazakoresha ayo magare kuzayafata neza, anabizeza ko minisiteri izakora ibishobora kugira ngo haboneke andi ndetse ikazanabashyigikira nk’andi makipe y’igihugu yose.

Amagare 12 bahawe agenewe umukino wa basketball y'abafite ubumuga
Abatanze amagare babanje kwereka abakinnyi uko akoreshwa
Zeon De Wet uyobora umuryango wa MoveAbility watanze amagare azafasha abafite ubumuga gukina basketball
Imikino ifasha abafite ubumuga kuva mu bwigunge
Umuyobozi wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste; Umuyobozi wa Komite Olempike wungirije, Rwemalika Felicite na Rurangayire Guy Didier ushinzwe amakipe y’igihugu muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza