00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana bemerewe kureba Afrobasket 2021 muri Kigali Arena

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kanama 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Abategura irushanwa ry’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket 2021’ kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2021, batangaje ko abafana bipimishije kandi bafite ibisubizo byerekana ko batarwaye COVID-19, bemerewe kureba imikino muri Kigali Arena.

U Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kigiye kuba ku nshuro ya 30, ruri mu itsinda A hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko abafana bipimishije COVID-19 ndetse bafite ibisubizo byerekana ko ari bazima bazaba bemerewe kwitabira iyi mikino.

Amabwiriza yashyizwe hanze avuga ko “abafana basabwa kwipimisha COVID-19 (rapid test), ndetse no kugaragaza igisubizo cy’uko batanduye kimara amasaha 48.

Basabwa kandi kuba barakingiwe (nibura urukingo rwa mbere) rwo kwirinda COVID-19 ku Banyarwanda naho ku bantu batarahabwa urukingo na rumwe, bateganyirijwe gukingirirwa muri Camp Kigali.

Abategura iri rushanwa rikomeye muri Afurika batangaje kandi ko “kwipimisha COVID-19 bizabera muri Stade Amahoro i Remera ndetse no mu bitaro byigenga bibifitiye uburenganzira.

Itike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) izajya igura ibihumbi 15 Frw (15$). Imyanya yo mu cyicaro cyo hasi izajya yishyurwa ibihumbi 10 Frw (10$) mu gihe iyo hejuru izaba ari 7000 Frw (7$).

Ibi biciro byose birebana n’imikino izajya iba ku munsi ndetse birimo n’ikiguzi cy’igipimo cya COVID-19 ku bifuza gupimirwa kuri Stade Amahoro i Remera.

Inkuru bifitanye isano: Ingengabihe y’imikino ya Afrobasket 2021

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 16 bizakina Afrobasket 2021
Abafana bipimishije COVID-19 bemerewe kureba Afrobasket 2021 izabera muri Kigali Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .