00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana bareba imikino ya Afrobasket 2021 bashyiriweho imodoka na moto zo kubacyura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Kanama 2021 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Abitabira imikino y’Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo “Afrobasket 2021” kiri kubera muri Kigali Arena, bashyiriweho imodoka (bus), moto na Yego cab zibafasha gutaha nyuma y’amasaha yagenwe yo kugera mu rugo (saa Mbiri z’ijoro).

U Rwanda rwakiriye Afrobasket 2021 kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri. Ni kimwe kandi mu bihugu bihataniye igikombe cy’iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 30.

Guhera ku wa Kabiri kugeza ku Cyumweru, buri munsi hari gukinwa imikino ine yo mu matsinda, aho umukino wa nyuma w’umunsi utangira saa Tatu z’ijoro.

Mu rwego rwo korohereza abitabira iyi mikino, hashyizweho uburyo bufasha abajya muri Kigali Arena gusubira mu ngo zabo biboroheye.

Itangazo ryashyizwe hanze rigira riti “Ku bufatanye na Polisi y’Igihugu na Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball rinejejwe no kumenyesha abifuza gukurikirana imikino ya FIBA Afrobasket 2021 nyuma y’amasaha yo gutaha yagenwe (curfew: 20h) ko bashyiriweho uburyo bwo gutaha bukurikira: Amabisi, moto na Yego Cab, mushobora guhamagara kuri nimero 9191."

Rivuga ko ayo mabisi, moto na Yegocab ababishaka bazajya babisanga muri Stade Amahoro, iri iruhande rwa Kigali Arena iri kuberamo iri rushanwa.

Buri muntu yiyishyurira bitewe n’icyerekezo cy’aho agiye. Kugira ngo wemererwe gutahanwa n’izo modoka ndetse na moto, buri wese asabwa kwerekana itike y’uwo munsi cyangwa ikarita y’umunyamuryango wa FERWABA.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA), ryashyizeho ubu buryo nyuma y’uko kandi ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, hemejwe ko itike yo kureba imikino umuntu aba yaguze, imufasha gutaha nk’uruhushya mu masaha abenshi basabwa kuba bageze mu rugo (nyuma ya saa Mbiri z’umugoroba).

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Kanama 2021, hateganyijwe imikino ibiri ikomeye, aho u Rwanda ruhura na Angola saa Kumi n’ebyiri mu itsinda A.

Nyuma y’uyu mukino, guhera saa Tatu z’ijoro, Misiri irisobanura na Tunisia biri kumwe mu itsinda B.

Kwinjira ku mikino y’umunsi muri Kigali Arena kuri ubu iri kwakira abantu 5000 kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bisaba kwishyura 7000 Fw, 10.000 Frw cyangwa 15.000 Frw arimo ikiguzi cy’igipimo cya COVID-19 ku bipimishiriza kuri Stade Amahoro. Amatike agurirwa ku rubuga rwa https://ticqet.rw/.

Abafana bareba imikino ya Afrobasket 2021 bashyiriweho imodoka na moto zo kubacyura nyuma ya saa Mbiri z'umugoroba
Kigali Arena yemerewe kwakira abafana 5000 bipimishije COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .