00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana bafashije u Rwanda kwihimura kuri Angola, rwizera gukina ¼ cya Afrobasket 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Kanama 2021 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yizeye gukina ¼ cya Afrobasket 2021 nyuma yo gutsinda Angola amanota 71-68 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda A ikesha abafana bari muri Kigali Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Wari umukino urimo imbaraga cyane n’ubuhanga bwinshi ku ruhande rw’amakipe yombi. Umukino wa mbere u Rwanda rwakinnye ubwo rwitabiraga Afrobasket bwa mbere mu 2007, rwatsinzwe na Angola 109-66. Birumvikana ko ntawashakaga kongera kubona amanota nk’ayo byongeye imbere y’abafana muri Kigali Arena.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye umukino iri hejuru cyane mu gihe mu minota itatu ya nyuma ari bwo Angola yayifashe, zombi zinganya amanota 15-15. Byabaye abakinnyi bose b’u Rwanda babanjemo (Gasana Kenneth, William Robeyns, Prince Ibeh, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné na Hagumintwari Steve) bamaze gusimburwa ngo baruhuke.

Kaje Elie yatsinze inota rimwe ryatumye aba 16 mbere y’uko Abanya-Angola batsinda andi manota abiri (16-17). Ikosa ryakorewe kuri Axel Mpoyo ryavuyemo andi manota abiri yatsinze, u Rwanda rwongera kujya imbere (18-17) mu gihe agace ka mbere karangiye ari 20-20.

Mu masegonda 30 ya mbere y’agace ka kabiri, Angola yakoze amanota atatu inshuro ebyiri (20-26), ariko Kazeneza Emile Galois atsinda atatu yakurikiye rimwe rya Prince Ibeh. Ubwo byari 24-28, Habimana Ntore yasimbuye Hagumintwari Steve wari umaze kugeza amakosa ane, ahita atsinda atatu habura iminota ine n’amasegonda 48 (27-28).

William Robeyns na Kenneth Gasana batsinze andi manota abiri kuri buri umwe (31-32) mu gihe Nshobozwabyosenumukiza yagabanyije ikiranyuranyo cy’amanota atanu yari agezemo, atsinda abiri mbere yo kujya kuruhuka (35-38).

Agace ka gatatu katangiranye amanota atatu ya Ndizeye Ndayisaba Dieudonné mbere y’uko na Kenneth Gasana asubizamo andi akuraho ayatsinzwe n’Umunya-Angola (41-41). Jilson Bango na bagenzi be basubijemo ikinyuranyo cy’amanota atanu (51-46) mbere y’uko Habimana Ntore atsinda abiri hasigaye iminota itanu.

Habura iminota itatu n’amasegonda 31, Shyaka Olivier yakorewe ikosa, ananirwa gutsinda lancer-franc ebyiri yabonye mbere y’uko Leonel Paulo atsinda amanota abiri yatumye ikinyuranyo kiba 11 (46-57), ariko Axel Mpoyo atsinda abiri mbere y’uko Kaje Elie ashyiramo andi ndetse agahabwa lancer- franc atatsinze akiniwe nabi (52-57).

Mu masegonda 30 ya nyuma y’agace ka gatatu, Carlos Morais yatsindiye Angola amanota atatu, ikinyuranyo kiba icyenda mbere y’uko Axel Mpoyo agisubiza kuri atandatu atsinze atatu (55-61) ndetse amakipe yombi asubira mu karuhuko bihagaze uko.

Habura iminota itandatu n’amasegonda icyenda ni bwo u Rwanda rwongeye kuyobora umukino nyuma y’amanota ane yatsinzwe na Prince Ibeh, abiri ya William Robeyns n’atatu ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (64-63).

Abafana bari muri Kigali Arena, bagiye mu bicu ahagana ku munota wa gatanu ubwo Nshobozwabyosenumukiza yazamukanaga umupira mwiza yahaye Kenneth Gasana, na we awushyira mu nkangara, atsinda atatu yatumye ikinyuranyo kiba ane (67-63).

Hermenegildo Santos yatsindiye Angola amanota atatu mbere y’uko mugenzi we, Abou Gakou, akinira nabi William Robeyns watsinze rimwe naho Gilson Bango atsinda abiri yatumye biba 68-68 mu masegonda 45 ya nyuma.

Robeyns Williams yatanze umupira kuri Axel Mpoyo, atsinda amanota atatu y’ikinyuranyo (71-68), umutoza ahita asaba akaruhuko gato mu masegonda 28 mu gihe Ikipe y’Igihugu yabashije kuyahagaraho, umukino urangira itsinze Angola.

Umunyarwanda Kenneth Gasana ni we watsinze amanota menshi (18) muri uyu mukino mu gihe Jilson Bango wa Angola, we yatsinze 14.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwizeye gukina ¼ mu gihe rwasoza ari urwa mbere mu itsinda A kuko ibindi bihugu biri kumwe, byose byatsinze umukino umwe.

U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ruhura na Cap-Vert ku wa Gatandatu saa Kumi n’ebyiri, yo yatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi Congo amanota 70 kuri 66 mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kane.

Ikipe ya mbere mu itsinda (uko ari ane) ni yo izahita ibona itike ya ¼ mu gihe andi makipe ane azakomeza, azava mu mikino ya kamarampaka izahuza amakipe yabaye aya kabiri n’aya gatatu.

Angola imaze kwegukana ibikombe 11 bya Afrobasket (agahigo yihariye), ishobora gusezererwa niramuka itsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatandatu.

Mu itsinda B, Guinea isa n’iyamaze gusezererwa nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri yahuyemo na Centrafrique ku manota 61-60 mu gihe Misiri yatsinzwe na Tunisia amanota 87-81.

Ku wa Gatanu hateganyijwe imikino ine: Mu itsinda D, Uganda izahura na Cameroun saa Sita naho Sénégal ikine na Sudani y’Epfo saa Tatu z’ijoro. Indi mikino ibiri ni iyo mu itsinda C, aho Kenya izakina na Nigeria saa Cyenda naho Mali na Côte d’Ivoire bikine saa Kumi n’ebyiri.

Childe Dundao ashaka uko atambuka kuri Ibeh mu gihe Kenneth Gasana yari kumwe na Jilson Bango
Ibeh agerageza guhagarika Gerson Goncalves
Kenneth Gasana uri mu bakinnyi bagenderwaho b'u Rwanda agerageza gutsinda amanota atatu
Ndayisaba Ndizeye Dieudonné atanga umupira mu gihe yari yazibiwe na Edson Ndoniema
Nshobozwabyosenumukiza arwanira umupira n'umukinnyi wa Angola
Prince Ibeh Chinenye atanguranwa umupira na Jilson Bango
Prince Ibeh yafashije u Rwanda kugaruka mu mukino mu minota itandatu ya nyuma
Robeyns William w'u Rwanda agerageza gucenga umukinnyi wa Angola
Robeyns William ni umwe mu bakinnyi bamaze kwigaragaza mu mikino ibiri u Rwanda rumaze gukina
Kenny Gasana yatsinze amanota 18 wenyine muri uyu mukino
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné atanga umupira ubwo yari asatiriwe na Abou Gakou
Axel Mpoyo azibira Glofate Buiamba wa Angola
Kazeneza Emile Galois azibira umukinnyi wa Angola
Jilson Bango atsinda amanota hagati ya Prince Ibeh na William Robeyns
Kenneth Gasana yishimira amanota yari amaze gutsinda
Axel Mpoyo mu byishimo nyuma yo gutsinda amanota atatu yahesheje u Rwanda kwizera gukina 1/4
Abakinnyi b'u Rwanda barimo Kenneth Gasana bishimira imbere y'abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .