00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espoir BBC yahize gusubira mu makipe ahatanira igikombe cya Shampiyona

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir Basketball Club ikina mu cyiciro cya mbere, bwashimangiye ko nubwo yatakaje abakinnyi bayo bari ngenderwaho, ariko muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22 izaba iri mu zihanganiye igikombe cya shampiyona.

Espoir BBC imaze iminsi itari mu bihe byiza yahozemo mu myaka yo ha mbere ahanini bitewe n’ikibazo cy’amikoro yagiye igira bikayiviramo gutakaza abakinnyi bayo beza yagenderagaho barimo Rukundo Fabrice uherutse kujya muri APR BBC.

Gusa, nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye na SPENN, azamara umwaka umwe ushobora kongerwa, ndetse muri icyo gihe ikazahabwa miliyoni 15 Frw, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko izaba ifite ikipe ikomeye nk’uko byahoze mu myaka yo ha mbere.

Aganira na IGIHE, Visi Perezida wa Espoir BBC, Dr Tuyishime Albert, yavuze ko ikipe yabo igomba guhita igaruka mu makipe ane ya mbere kandi bishoboka cyane.

Ati “Muraza kubona Espoir BBC ishobora kuba irimo amasura mashya, ariko nanone yiteguye neza kurusha imyaka ishize. Bivuga ngo urwego turi buzane muri shampiyona ruraba ruri hejuru y’urwo mwari mumaze iminsi mubona.“

“Twihaye intego y’uko tugomba kubanza kuza makipe ane ya mbere, hanyuma nitumara kuhagera tuzicara tumenye ngo icyo twiyemeje muri iyi mikino ya kamarampaka ni ikihe? Gusa intego yacu ni uko tugomba kuba mu makipe ahatanira igikombe.“

Espoir BBC igiye kumara imyaka 60 ishinzwe, ikaba ari yo kipe ya mbere ya Baskeball yashinzwe mu Rwanda ndetse ikaba izwiho kuzamura abakinnyi bakomeye muri uyu mukino.

SPENN na Espoir BBC biherutse gusinyana amasezerano y'ubufatanye bufite agaciro ka miiyoni 15 Frw
Visi Perezida wa Espoir BBC, Dr Tuyishime Albert, yavuze ko ikipe abereye umuyobozi izaza mu zirwanira igikombe cya shampiyona
Espoir BBC niyo yashinzwe bwa mbere mu Rwanda mu zikina umukino wa Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .