Uwayo Théogène yiyamamarije kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Gicurasi 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Karate, Uwayo Théogène, ni we mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wa Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda mu matora azaba tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021 ni bwo Komisiyo y’Amategeko n’Imyitwarire ishinzwe gutegura amatora muri Komite Olempike y’u Rwanda, iyobowe na Me Umugiraneza Jean Michel, yatangaje abakandida ba nyuma bemerewe kwiyamamaza mu matora azaba tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya Komite Olempike y’u Rwanda yabaye tariki ya 17 Mata 2021, yemeje ko amatora azaba mbere y’Imikino Olempike ya Tokyo 2020 nyuma y’uko Amb. Munyanyagisha Valens wari umaze imyaka ine ayobora, yeguye ku wa 6 Mata ndetse na Rwemalika Félicité wari Visi Perezida wa Mbere, akaba yaranze gukomeza kuyobora kugeza mu Ukwakira.

Nk’uko bigaragara ku rutonde rwashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, amatora yo ku wa 8 Gicurasi azaba hemezwa abakandida biyamamaje dore ko kuri buri mwanya hari umwe cyangwa abangana n’abawutorwaho.

Uwayo Théogène umaze imyaka isaga 12 ayobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Karate (FERWAKA), ni we wemerewe kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Uyu mugabo uheruka guhabwa ishimwe n’Umwami w’u Buyapani, yari kuzahangana na Uwiragiye Marc wo muri Kung Fu Wushu, ariko uyu wa nyuma ntiyemejwe kuko federasiyo ayoboye itari muri siporo Olempike.

Ingingo ya 8 y’amabwiriza yerekeye itora muri Komite Olempike y’u Rwanda ivuga ko uwiyamamariza kuba Perezida cyangwa Umunyamabanga Mukuru, agomba kuba yatanzwe na federasiyo yo muri siporo Olempike.

Umuringa Alice wavuye muri Volleyball, yiyamamarije kuva Visi Perezida wa Mbere, Umutoni Salama wo muri Basketball, yiyamamariza kuba Visi Perezida wa Kabiri mu gihe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hiyayamaje Kajangwe Joseph usanzwe uyobora Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA.

Gakwaya Christian wo mu Ishyirahamwe ryo gusiganwa mu modoka na moto, yiyamamarije kuba Umubitsi Mukuru mu gihe hagati ya Girimbabazi Rugabira Pamela wo muri Federasiyo yo Koga, Nzeyimana Isabelle wo muri ANP (Sport Féminin) na Butoyi Jean wo muri AJSPOR y’Abanyamakuru ba Siporo, bazatoranywamo abajyanama babiri.

Abagenzuzi b’Imari batatu biyamamaje kandi bose bazatorwa ni Furaha Pascal wo muri Tennis, Iribagiza Alice wo muri Triathlon na Nizeyimana Célestin wo muri NPC mu gihe batatu biyamamarije kujya mu rwego rwo gukemura amakimbirane kandi bakaba bagomba gutorwa bose ari Bagabo Placide wo muri Taekwondo, Rwabuhihi Innocent wo muri ARPST na Kagarame Clémentine wo muri FRSS (Sport Scolaire).

Komite Nyobozi nshya izatorwa izasimbura iyari igizwe na Amb. Munyabagisha Valens [weguye], Rwemalika Félicité [Visi Perezida wa Mbere akaba n’Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga], Bizimana Festus [Visi Perezida wa Kabiri], Sharangabo Alexis [Umunyamabanga] watowe asimbuye Bizimana Dominique weguye manda itararangira, Ingabire Alice [Umubitsi], E’gairma Hermine [Umujyanama], Nzabanturura Eugène [Umujyanama] na Ntagengwa Olivier uyobora Komisiyo y’abakinnyi [uyu azakomeza no kuri iyi manda nyuma yo kwemezwa mu Ukwakira 2020].

Perezida wa FERWAKA, Uwayo Théogène, ni we mukandida rukumbi byemejwe ko aziyamamariza kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda
Muri iki cyumweru, Uwayo Théogène yahawe ishimwe n'Umwami w'u Buyapani
Komite Nyobozi yari imaze imyaka ine iyobora Komite Olempike y'u Rwanda igiye gusimburwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .