Urugamba rukomeye mu makipe azitabira irushanwa ry’Agaciro rizahemba miliyoni 18

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Mu gihe amakipe atandukanye akomeje kwitegura shampiyona y’umwaka utaha izatangira mu mpera z’uku kwezi, ayabaye ane ya mbere umwaka ushize yabonye amahirwe yo kwitabira irushanwa rya “Agaciro Development Fund” rizahemba muri rusange miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri, rizitabirwa na Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize, Police FC yabaye iya kabiri, APR FC yayiguye mu ntege na AS Kigali yasoje ari iya kane.

Ni irushanwa ryateguwe n’ikigega “Agaciro Development Fund” mu rwego rwo gukomeza kwibutsa Abanyarwanda kugishyigikira mu ntego gifite zo gufasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu nk’uko Mugabe Charles ushinzwe ishoramari muri cyo yabitangarije itangazamakuru mu kiganiro kibanziriza irushanwa.

Yagize ati “Intego y’AgDF ni ukwegeranya amikoro yafasha mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Ikigega ni icyacu tugomba kugitera inkunga. Niyo mpamvu buri muntu akwiye guterwa ishema n’uruhare rwe muri uru rugendo rwo kubaka ejo hazaza heza ku bazadukomokaho.”

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Kayiranga Vedaste, yashimangiye ko iri rushanwa rizaba rimwe mu meza abafana bazareba kuko uretse kuba riteguye neza, rizanahuza amakipe akomeye mu gihugu, yiyubatse cyane kandi buri imwe ikeneye kureba uko ihagaze mbere yo gutangira shampiyona nshya.

Mu gukina, buri kipe izahura n’indi bivuze ko buri imwe izakina imikino itatu nyuma hakabarwa amanota zifite iya mbere igahabwa igikombe.

Mu bihembo, buri kipe izitabira iri rushanwa yagenewe miliyoni eshatu zo gutegura imikino uko ari itatu, izaryegukana ikazahabwa izindi eshatu, iya kabiri ikazabona miliyoni ebyiri naho iya gatatu ikazatahana miliyoni imwe bivuze ko amakipe azasangira miliyoni 18 hagati yayo.

Uretse amakipe, hazanahembwa umukinnyi mwiza w’irushanwa, umukinnyi watsinze ibitego byinshi, umukinnyi ukiri muto wigaragaje kurusha abandi ndetse n’umuzamu mwiza buri umwe akazahabwa ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga azinjira ku bibuga azashyirwa mu “Agaciro Development Fund” .

Imikino yose uko iteganyijwe (izabera kuri stade Amahoro)

Tariki 9 Nzeri 2017

As Kigali vs APR FC 13:00”
Rayon Sports vs Police 15:30”

Tariki 13 Nzeri 2017

As Kigali vs Rayon Sports 13:00”
APR FC vs Police 15:30”

Tariki 16 Nzeri 2017

Police vs As Kigali 13:00”
Rayon Sports vs APR FC 15:30”

Mugabe Charles ushinzwe ishoramari mu “Agaciro Development Fund” (ibumoso) na Visi Perezida wa Ferwafa, Kayiranga Vedaste
Abakeba bakomeye, Rayon Sports na APR FC zizakina ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa
AS Kigali izatangira irushanwa ihanganye na APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza