Kwamamaza

Umurundikazi Niyonsaba yegukanye umudali mu mikino olempike

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 14:43' na IGIHE


Umurundikazi Francine Niyonsaba yegukanye umudali wa feza mu gusiganwa metero 800 mu mikino ya Olempike yaberaga i Rio de Janeiro muri Brazil.

Umudali wa zahabu wegukanywe Caster Semenya wo muri Afurika y’Epfo wirutse metero 800 mu munota umwe n’amasegonda 55 ndetse n’ibyijana 28.

Umurundikazi Niyonsaba yirutse metero 800 mu munota umwe n’amasegonda 56 n’ibyijana 49. Umunyakenya Margaret Wambui yegukanye umwanya wa gatatu akoresheje umunota n’amasegonda 56 ndetse n’ibyijana 89.

Uyu mudali Niyonsaba yegukanye ni uwa u Burundi bwegukanye mu mikino olempike nyuma y’uwo Venuste Niyongabo yakuye i Atlanta mu 1996.

Umurundikazi Niyonsaba yirutse metero 800 mu munota umwe n’amasegonda 56 n’ibyijana 49
Niyonsaba abaye Umurundi wa Kabiri wegukanye umudali muri iyi mikino
Umudali wa zahabu wegukanywe Caster Semenya wo muri Afurika y’Epfo
Semenya [hagati], Niyonsaba [ibumoso] na Wambui [iburyo]

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved