00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwatubyaye Abdul n’umukunzi we bagiye kwibaruka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Hamida usanzwe ari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul, myugariro wo hagati mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana w’umuhungu.

Uyu mugore yatangaje ibi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite inda nkuru mu bihe bitandukanye.

Kuri imwe muri izi foto, uyu mugore yashyizeho amagambo agira ati “Urwibutso rutazibagirana mu buzima bwanjye, uwa gatatu ari mu nzira, uzavuke neza gikomangoma cyacu, tugukunda urutagira iherezo!”

Hamida yakomeje agira ati “Ijwi ryiza buri mubyeyi yishimira kumva ni ugutera k’umutima w’umwana atwite! Rukundo umutima w’umuhungu wawe uri gutera.”

Hamida agaragaje ko yitegura kwibaruka umwana we na Rwatubyaye Abdoul, hashize igihe gito basezeranye kubana akaramata.

Aba bombi batangiye gutinyuka guhamya urukundo rwabo muri 2019, nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018.

Uyu mukunzi wa Rwatubyaye atuye muri Indonesia, akaba asanzwe afite abana babiri. Imfura ye ifite imyaka icyenda, uwa kabiri afite imyaka itatu.

Ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, Hamida yabajijwe kenshi niba aba bana na bo ari aba Rwatubyaye, aryumaho icyakora abizeza ko hari igihe azasubiza iki kibazo ari kumwe na Rwatubyaye.

Rwatubyaye yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC, Rayon Sports FC na Colorado Springs Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubutumwa bwa Hamida yishimira ko atwitiye Rwatubyaye
Hamida, umukunzi wa Rwatubyaye Abdul agiye kwibaruka umwana wa gatatu
Myugariro w'Ikipe Y'Igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul agiye kwibaruka umuhungu
Hamida yahishuye ko agiye kwibaruka umwana wa gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .