00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutahizamu Biramahire Abeddy n’umukunzi we biteguye imfura yabo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Kagame Vanessa na Biramahire Abeddy, umukinnyi ukinira ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’Igihugu Amavubi, bari kwitegura kwibaruka imfura nyuma y’iminsi mike bimenyekanye ko bakundana.

Amakuru y’uko bakundana yamenyekanye mu minsi ishize, ubwo batangiraga gusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo bari mu buryohe bw’urukundo.

Mu minsi ishize uyu mukobwa yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto y’ibirori yakorewe byo kwitegura kwakira imfura ye.

Mu minsi ishize nibwo Biramahire Abeddy, yahishuye ko asigaye afite umukobwa mushya bari mu munyenga w’urukundo yasimbuje Umutoni Josiane ukora kuri Radio na TV10.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ubwo yagaragazaga Kagame Vanessa nk’inkumi yihebeye, Biramahire yashyizeho ifoto yongeraho akamenyetso k’umutima gakunze kuranga urukundo.

Uyu mukobwa yamusubije agira ati “Ndagukunda” na we ahita ashyiraho akamenyetso k’umutima.

Nyuma y’amasaha make, Kagame Vanessa yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amafoto ari kumwe n’uyu mukinnyi ubundi yongeraho akamenyetso k’umutima.

Kagame Vanessa umukunzi mushya wa Biramahire witegura kwibaruka imfura yabo ari kumwe na Uwicyeza Pamella ukundana na The Ben
Inshuti z'uyu mukobwa zamukoreye ibirori byo kwitegura kwakira imfura ye
Uwicyeza Pamella na Uwase Colombe bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bari mu bitabiriye ibi birori
Biramahire Abeddy usanzwe ari rutahizamu wa AS Kigali n'Ikipe y'Igihugu Amavubi n'umukunzi we Kagame Vanessa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .