Umukinnyi yishimiye kunyagira Everton akuramo ikabutura ataha yambaye ikariso

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Myugariro wa Atalanta Bergamasca, Mattia Caldara yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kunyagira Everton yo mu Bwongereza ibitego bitanu kuri kimwe mu mikino ya Europa League kuri uyu wa Kane, maze umukino urangiye akuramo ikabutura asohoka mu kibuga yambaye ikariso gusa.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 ukomoka mu Butaliyani, yasazwe n’ibyishimo kubera intsinzi ikomeye y’ibitego 5-1 bari bakuye kuri Everton bayisanze iwayo ku kibuga Goodison Park, mu kwerekana umunezero we ntiyajya gusuhuzanya na bagenzi be ahubwo akuramo inkweto, amasogisi n’ikabutura asohoka yambaye ikariso hejuru asigaranamo agapira.

Muri uyu mukino wahise unahesha ikipe ya Atalanta kuyobora itsinda E n’amanota 11 inganya na Lyon zikaba zanabonye itike yo kwerekeza muri 1/16, ibitego byayo byatsinzwe na Bryan Cristante na Andreas Cornelius batsinzemo bibiri buri umwe ikindi kinjizwa na Robin Gosens naho icy’impozamarira cya Everton itorohewe muri iki gihe cya Sandro Ramirez.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa umuzamu wa Juventus, Gianluigi Buffon w’imyaka 39 na we akuyemo ikabutura ayiha umufana ku mukino ikipe ye yaguyemo miswi na FC Barcelona muri Champions League, ataha yambaye ikariso.

Mattia Caldara yasazwe n’ibyishimo akuramo ikabutura ataha yambaye ikariso gusa
Uyu mukinnyi ntiyigeze ajya kwishimana na bagenzi be ahubwo yasohotse yambaye ikariso gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza