Ukutumvikana mu ikipe ya Ghana yitegura Amavubi gushobora gutuma umutoza asezererwa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Kanama 2016 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Mu ikipe ya Ghana yitegura kwakira u Rwanda tariki 3 Nzeli 2016 mu guhatanira itike CAN ya 2017 umwuka si mwiza nyuma y’uko umutoza Avram Grant ahamagaye abakinnyi babiri gusa bakina imbere mu gihugu muri 23 azifashisha muri uyu mukino, Minisitiri wa Siporo akamusaba guhamagara abandi bashya biganjemo abakina muri Ghana undi akabyanga.

Ghana yamaze kubona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon nyuma yo gutsinda imikino ine mu Itsinda H ikanganya rimwe ifite amanota 13 irusha u Rwanda rwa kabiri na Mauritius ya gatatu amanota arindwi.

Nubwo nta kintu kinini iyi kipe ihatanira, mu mukino wa nyuma mu itsinda uzayihuza n’u Rwanda tariki 3 Nzeli 2016, ntibyabujije umutoza Avram Grant guhamagara intwaro ze zose zikomeye uretse rutahizamu Andre Ayew ufite imvune.

Mu bakinnyi 23 yahamagaye bagomba gukina n’Amavubi atozwa na Jimmy Mulisa, harimo abakinnyi babiri gusa bakina muri Ghana ibintu bitashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru muri iki gihugu bavuga ko uyu mukino wagombaga kuba umwanya w’abana bakiri bato kandi bakina muri shampiyona yaho.

Ikinyamakuru Ghana Soccernet cyatangaje ko ubu busabe bw’abaturage bwaje gushimangirwa na Minisitiri wa Siporo Nii Lante Vanderpuye tariki 25 Kanama asaba umutoza guhindura abakinnyi yahamagaye ariko iminsi ine irashize yaravuniye ibiti mu matwi ndetse aracyategereje ko aba bakinnyi barangiza gukinira amakipe yabo muri shampiyona bakaza gutangira imyitozo.

Nk’uko iki kinyamakuru kibivuga, ngo Minisitiri Vanderpuye yamaze gutegeka abashinzwe gutanga amatike ku bakinnyi bava hanze kutazagira ifaranga na rimwe basohora ngo barishyurira.

Byari biteganyijwe ko iyi kipe itangira imyitozo kuri uyu wa Mbere ariko ngo nta mukinnyi urahagera avuye hanze kuko nta matike bohererejwe kandi n’umutoza yanze kugira abandi ahamagara.

Ku ruhande rw’umutoza Avram Grant wigeze gutoza na Chelesa, avuga ko nubwo bamaze kubona itike y’igikombe cya Afurika, uyu mukino w’u Rwanda n’undi wa gishuti bazakina n’u Burusiya nyuma yahoo igomba kumufasha kureba uko abakinnyi be bahagaze mbere y’ibyumweru bine kugira ngo batangire urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza