Ukuri ku biribwa byahawe amashuri y’umupira w’amaguru bivugwa ko byarengeje igihe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gashyantare 2021 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu banyamuryango b’ihuriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru (Ijabo Ryawe Rwanda) bavuga ko bahawe inkunga y’ibiribwa birimo kawunga yarengeje igihe mu gihe ubuyobozi bwayo bwanyomoje ayo makuru, buvuga ko nta gihe gishize bubihawe.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021 nibwo Ijabo Ryawe Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa ku banyamuryango bayo bo mu Mujyi wa Kigali, iki gikorwa kikazanakomereza mu zindi ntara.

Buri munyamuryango w’iri huriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yagenewe inkunga y’ibilo 10 bya kawunga na litiro eshanu z’amavuta yo guteka.

Gusa, kuri uyu wa Mbere hari abavuze ko kawunga bahawe yarengeje igihe ku buryo bayiteka ikabonekamo inyo ndetse ko hashobora kuba harasibwe amatariki yari kurangiriraho, hakandikwaho agaragaza ko ikiri nzima.

Umwe mu baganiriye na IGIHE, utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Ntabwo twabihisha ni ibintu bigaragara, twasanze kawunga yararengeje igihe ngira ngo na we amashusho wayabonye y’uwayitetse ikaba irimo inyo. Ibyo guhindura igihe izarangirira (expiration date) byo simbizi kuko n’uwabivuze sinamenya uko yabirebye.”

Umunyamabanga Mukuru wa Ijabo Ryawe Rwanda, Mutezinka Prisca, usanzwe ari muri Komisiyo y’Iterambere rya ruhago n’iya Tekinike muri FERWAFA, yabwiye IGIHE ko batanze ibi biribwa batazi ko byangiritse.

Ati “Ntabwo twari tuzi ko ibiryo byarangije igihe, ariko nta n’ubwo byarangije igihe, ibiryo bizarangiza igihe kuri 26 [Gashyantare]. Niba byagaragaye ko byangiritse, ni ukubihagarika, abandi ntabwo tubibaha kandi byarangiritse. Turi kureba, kugira ngo abo bahawe ibyangiritse tukaba twabaha ibindi. Ntabwo twaha abantu ibiryo byangiritse.”

Yakomeje avuga ko ibi biribwa batanze babihawe na FERWAFA ku wa Gatanu, na bo batangira kubigeza ku banyamuryango babo ku munsi wakurikiyeho.

Ati “Ibyo byo kuvuga ngo abantu basibye itariki y’igihe byakorewe n’igihe bizarangirira, ni abashaka gukabiriza ibintu mu buryo butari bwo. FERWAFA yabiduhaye ku wa Gatanu, tubitanga ku wa Gatandatu mu gitondo. Ntabwo turi inyamaswa zo guha abantu ibiryo byapfuye.”

Mu gushaka kumenya ukuri kw’ibivugwa, IGIHE yageze ahatangirwa ibi biryo, dore ko hari n’ibigihari bizahabwa abanyamuryango baba mu ntara.

Hari imifuka myinshi ya kawunga ariko yakozwe mu bihe bitandukanye. IGIHE yabonye ko hari iyakozwe ku wa 25/08/2020 izarangira ku wa 25/02/2021, iyakozwe ku wa 26/08/2020 izarangira ku wa 26/02/2021 n’iyakozwe ku wa 16/09/2020 izarangira ku wa 16/03/2021 mu gihe amavuta yo guteka azageza mu 2022.

Itatu muri iyo mifuka yo kuri ayo matariki atandukanye, abakozi ba Ijabo Ryawe Rwanda basutse hasi ifu iyirimo, hari uwo bigaragara ko urimo inyo (zitari nyinshi) mu gihe indi yo bigaragara ko ifu ikiri nzima ndetse nta kibazo ifite.

Ku bijyanye n’amatariki yakoreweho n’igihe izarangirira bivugwa ko yaba yarasibwe, umunyamakuru wa IGIHE yabonye ko uretse ku ruhande rumwe rw’imwe muri iyi mifuka, ariko bigaragara neza ko bitigeze bisibwa kandi n’aho bitagaragara bishobora kuba byarasibamye bitewe n’uburyo imifuka yari ipanze.

Abakozi ba Ijabo Ryawe Rwanda babwiye IGIHE ko kuba iyi kawunga yarangiritse bishobora kuba byaratewe no kuba yaba yarabitswe igihe kirekire kandi ahantu hakonje bigatuma izamo inyo.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA (Food and Drugs Agency), Dr Charles Karangwa, yabwiye IGIHE ko kawunga ishobora kwangirika mbere y’igihe cyateganyijwe ko izarangirira bitewe n’uburyo yabitswemo.

Ati “Ibirirwa bitararangiza igihe ntacyo byatwara umuntu ariko biterwa n’ibyo ari byo. Kuri kawunga birihariye, biragoye ko hari kawunga yakorewe mu Rwanda cyangwa imaze minsi mu Rwanda itararibwa ngo ntigire ikibazo.”

“Ntabwo yo bisaba kureba igihe izarangirira, ahubwo harebwa uburyo yabitswemo, hagasuzumwa niba nta kwangirika kwabayemo bitewe n’ubukonje cyangwa ubundi buryo yabitswemo. N’icyumweru kimwe kirahagije ngo yangirike bitewe n’aho yabitswe.”

Ibi biribwa byahawe Ijabo Ryawe Rwanda ku wa 19 Gashyantare 2021, byari bibitse ahahoze haba Isonga F.A mu nyubako ya FERWAFA.

Umunyamabanga Mukuru wa Ijabo Ryawe Rwanda, Mutezinka Prisca, yavuze ko batanze ibiribwa batazi ko byangiritse kuko hari hashize umunsi umwe na bo babihawe
Ijabo Ryawe Rwanda ryatanze ibiribwa ku banyamuryango bayo bo mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu
Ububiko bw'ibiribwa Ijabo Ryawe Rwanda yahawe na FERWAFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .