00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yirukanye Abanyarwanda 30 barimo n’abana barindwi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda 30 bari bamaze iminsi bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare.

Aba banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo 2021 ahagana saa Cyenda z’amanywa.

Barimo abagabo 20, abagore batatu n’abana barindwi bose bari bamaze iminsi bafungiwe i Mbarara ari naho bafatiwe bamwe bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe abandi bashinjwaga kuba ba maneko b’u Rwanda.

Nyuma yo kugezwa ku mupaka w’u Rwanda bahise batangira gupimwa icyorezo cya COVID-19 mbere y’uko bahabwa ubundi bufasha bw’ibanze.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka ntacyo biratanga.

Uganda yirukanye Abanyarwanda 30 barimo n’abana barindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .