Ubujurire bwa Rayon Sports yatsinzwe na Bakame bwatewe utwatsi, icibwa andi ibihumbi 800 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Werurwe 2021 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire rwategetse ko Rayon Sports yishyura uwahoze ari umunyezamu wayo, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, ibihumbi 800 Frw birimo igihembo cya Avoka n’ikurikiranarubanza, ni nyuma y’uko rwatesheje agaciro ubujurire bwa kabiri iyi kipe yari yatanze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021 nibwo habaye isomwa ry’urubanza ku bujurire bwa kabiri bwari bwatanzwe na Rayon Sports.

Nk’uko bigaragara mu nyandikomvugo y’isomwa ry’urubanza rwabaye mu ruhame, Urukiko rw’Ubujurire “rwemeje ko inzitizi yo kutakira ikirego cya Rayon Sports Association yatanzwe na Ndayishimiye Eric ifite ishingiro.”

Rwemeje ko “Rayon Sports nta bubasha ifite bwo kujuririra urubanza No RSOCA 00050/2019/HC/KIG, rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 24 Ukwakira 2019 kuko itarubayemo umuburanyi.”

Rwategetse kandi Rayon Sports kwishyura Ndayishimiye Eric ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka n’ibihumbi 300 Frw y’ikurikiranarubanza.”

Ikibazo cya Rayon Sports na Bakame cyaturutse he?

Ndayishimiye Eric Bakame kuri ubu ukinira AS Kigali, yahagaritswe muri Rayon Sports tariki 10 Kamena 2018 ashinjwa kugambanira ikipe mu mikino ya shampiyona byatumye itsindwa inatakaza amahirwe ku gikombe no guta akazi ku mukino yakinnye na Musanze FC tariki 8 Kamena 2018.

Byamenyekanye kubera amajwi yasohotse Bakame avuga ko atiriwe ajya ku mukino wa Musanze FC kuko ngo yari azi neza ko Rayon Sports iri butsindwe, ibintu ubuyobozi bwafashe nko kugambana.

Nyuma yo gusakara kw’aya majwi, Rayon Sports yahagaritse uyu munyezamu igihe kitazwi birangira batandukanye tariki 21 Ugushyingo 2019 ubwo yamurekuraga akerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Rayon Sports yasabwe kwishyura Bakame asaga miliyoni 7 Frw

Ku wa 31 Mutarama 2019 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse Rayon Sports kwishyura Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ miliyoni 7,12 Frw agabanyije mu bice bitandukanye kubera ko yirukanye uyu munyezamu binyuranyije n’amategeko.

Harimo imishahara y’amezi atanu atahembwe, ihwanye na miliyoni 2.25 Frw kuko yahembwaga ibihumbi 450 Frw buri kwezi, ibihumbi 450 Frw y’indishyi zo kuba atarahawe icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, imishahara y’amezi umunani yari asigaje ngo amasezerano ye arangire ihwanye na miliyoni 3,6 Frw, ibihumbi 800 Frw y’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko n’ibihumbi 20 Frw byatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko.

Ku wa 24 Ukwakira 2019, Rayon Sports yajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rukuru, ariko rwemeza ko imikirize y’urubanza rwa mbere idahindutse muri byose, rutegeka ko ingwate y’amagarama yatanzwe mu ijuririrwa ry’urubanza ingana n’ibihumbi 40 Frw ihwanye n’ibyakozwe byose.

Ku wa 13 Ugushyingo 2019, Rayon Sports yajuririye iki cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire, ivuga ko ingingo ya 51, agace ka kane k’amategeko shingiro ya FERWAFA iteganya ko “FERWAFA, abanyamuryango bayo, abakinnyi, abayobozi, abahagarariye abakinnyi n’abahagarariye imikino batemerewe kugira ikibazo bashyikiriza inkiko zisanzwe, keretse mu gihe by’umwihariko biteganyijwe n’amategeko shingiro hamwe n’amategeko ya FIFA, ko ibibazo byose bizajya bishyikirizwa inkiko za FIFA, CAF cyangwa iza FERWAFA.”

Rayon Sports yasobanuye ko Urukiko rwabirenzeho rugaca urubanza rudafitiye ububasha ndetse ntirugobokeshe FERWAFA ngo ize ibisobanure, ivuga ko ubujurire bwayo bwa kabiri buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujujrire hashingiwe mategeko agena ububasha bw’inkiko.

Ubujurire bwa kabiri bwa Rayon Sports bwatewe utwatsi, isabwa kwishyura andi ibihumbi 800 Frw Ndayishimiye Eric 'Bakame' yirukanye binyuranyije n'amategeko mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .