U Rwanda rugiye kwakira inama izahuriramo abagore basaga 100 bari mu buyobozi bwa siporo ku isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2017 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri Komite Olempike z’ibihugu bisaga 100 byo ku mugabane wa Afurika n’uwa Aziya, bagiye guhurira mu nama mpuzamahanga izateranira mu Mujyi wa Kigali muri uku kwezi.

Ni inama igamije ahanini ibiganiro no guhanahana ubunararibonye ku buringanire bw’abagabo n’abagore by’umwihariko gushishikariza abagore gukora siporo no kugira uruhare mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC), iy’u Rwanda (CNOSR) na Minisiteri ya Siporo n’Umuco iteganyijwe kuva kuwa 9 kugeza kuwa 11 Kanama 2017, izabera muri Kigali Convention Center.

U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kuyakira kubera intambwe rumaze gutera mu nzego zinyuranye no kuba intangarugero ku isi mu guha ijambo n’icyizere abagore mu nzego no mu buzima bwose bw’igihugu.

Iri huriro rizahuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye bazerekwa intambwe u Rwanda rumaze gutera n’ibyiza rumaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza