00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yatekereje ku b’amikoro make bifuza kureba imikino ya Euro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi abakunzi ba ruhago ku Isi yose bahanze amaso imikino y’igikombe cy’u Burayi kigiye gutangira. Canal+ nka sosiyete izerekana iyi mikino, yatekekereje ab’amikoro make batifuza gucikanwa.

Kuva tariki 11 Kamena kugeza tariki 11 Nyakanga kugeza 2021, abakunzi ba ruhago ku Isi bazaba bahanze amaso imikino ya Euro 2020.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021, ku bihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000 Frw) buri wese arabasha kwigurira dekoderi n’ibiyiherekeza, mu gihe ubusanzwe yaguraga ibihumbi 10 Frw.

Usibye dekoderi zagabanyirijwe ibiciro, Ubuyobozi bwa Canal+ bwamaze gushyiraho igiciro fatizo cy’abazimanika, aho batagomba kwishyurwa arenze ibihumbi 10 Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Canal+, Rwanda Sophie Tchatachoua, yavuze ko bagabanyije ibi biciro kugira ngo buri munyarwanda abashe kuryoherwa n’iyi mikino.

Ati “Twagabanyije ibi biciro kugira ngo buri wese abashe gutunga CANAL+ by’umwihariko muri iyi mikino ya Euro 2020, icyakora ni ibiciro biri hasi ntekereza ko ari byo bihendutse muri Afurika.”

Umuntu uzaba waguze dekoderi ya 5000 Frw, bizamusaba kwishyura ibihumbi 10 Frw y’ifatabuguzi ry’ukwezi.

Iyi poromosiyo izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2021 byitezwe ko izarangira tariki 11 Nyakanga 2021 ubwo imikino ya Euro 2020 izaba irangiye.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yabwiye abanyamakuru ko bagabanyije ibiciro kugira ngo buri munyarwanda abashe gutunga Canal+
Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal+ Rwanda, Abizera Aimé, aganira n'abanyamakuru
Ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bwagabanyije ibiciro mu gufasha ab'amikoro make kubasha gukurikira imikino ya Euro 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .