Tiger Woods yongeye gutsinda irushanwa mpuzamahanga nyuma y’imyaka itanu y’ibibazo

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 24 Nzeri 2018 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Benshi mu bakunzi b’umukino wa Golf ku Isi, bongeye kwishimira kubona Umunyamerika, Eldrick Tont ‘Tiger’ Woods, yegukana irushanwa mpuzamahanga ry’uwo mukino nyuma y’imyaka itanu atitwara neza kubera ibibazo yahuye na byo birimo iby’umuryango.

Mu mujyi wa ‘Guyancourt’ mu gihugu cy’u Bufaransa hasojwe icyumweru cy’amarushanwa mpuzamahanga y’umukino wa Golf ‘Ryder Cup 2018’.

Rimwe muri ayo marushanwa ryakurikiranywe cyane ni ‘Tour Championship 2018’ rihuza abakinnyi bahize abandi ku mugabane w’Uburayi n’abo muri Leta zunze ubumwe za America.

Eldrick Tont Woods bita ‘Tiger’ w’imyaka 42 niwe washoboye kwegukana iri rushanwa yari ahanganyemo n’abandi bafite amazina akomeye muri Golf ku isi nka; William John Horschel wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Umuyapani Hideki Matsuyama ukinira igihugu cy’u Bwongereza.

Tiger Woods yegukanye irushanwa rimwe mu agize ‘PGA Tour’ ku nshuro ya 80 ariko yari amaze igihe atitwara neza kuko iminsi 1,877 yari ishize nta rushanwa rikomeye yegukana.

Uyu mugabo wagizweho ingaruka mbi n’ibibazo mu muryango byatumye anatandukana n’uwari umugore we Elin Nordegren, mu myaka itanu ishize yabwiye abanyamakuru ko yari abizi ko igihe kizagera agasubira ku rwego rwo guhangana n’abeza kurusha abandi ku Isi.

Nyuma yo gutsinda Woods wahoze ari umukinnyi winjiza amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi yagize ati “Ndabyishimiye cyane. Narakoze cyane. Nararwanye. Sinifuzaga guheranwa n’agahinda n’amarira”.

“Mu ntangiriro z’uyu mwaka nta muntu watekerezaga ko nagera kuri ibi kuko urwego rwanjye rwari rukiri hasi ariko narakoze cyane. Amaherezo ngarutse ku ruhando rw’abarebwa. Ni ibyishimo bikomeye.”

Tiger Woods ugeze ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’isi mu mukino wa Golf avuye ku mwanya wa 50 yari ariho muri Mutarama uyu mwaka, azongera kwitabira irushanwa mpuzamahanga mu Ugushyingo ubwo azahangana muri ‘BMW Championship’ izabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ni amarushanwa yitabirwa n'abakunzi benshi ba Golf ku Isi
Tiger Woods yegukanye Tour Championship 2018 yaberaga mu Bufaransa
Gutsinda nyuma y'imyaka itanu atitwara neza byatunguye benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza