Sugira yatandukanye na AS Vita Club ashobora kugaruka mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Kanama 2017 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Bidasubirwaho, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yamaze gutandukana na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiniraga nyuma y’umwaka umwe waranzwe n’ibihe byiza n’ibibi.

Sugira yerekeje muri AS Vita Club muri Nyakanga 2016 nyuma yo kwigaragaza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo, CHAN cyabereye mu Rwanda atsinda ibitego bitatu muri bitanu Amavubi yatsinze mu irushanwa by’umwihariko harimo igitego cyiza yatsinze Congo itozwa na Florent Ibenge.

Uyu mutoza ufatanya ikipe y’igihugu na AS Vita Club, yahise ashima byimazeyo Sugira avuga ko ari umwe muri ba rutahizamu beza bamufasha n’ikipe ye kugera kure mu marushanwa ya CAF Champions League bituma amutangaho arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda amuvana muri AS Kigali.

Mu gutangira, byari byiza ndetse atsinda ibitego gusa uko imikino yagiye iba myinshi, urwego rwa Sugira rwagiye rusubira inyuma bituma umwaka wa shampiyona 2016-2017 urangiye, ikipe ifata icyemezo cyo gutandukana n’uyu mukinnyi ndetse nawe arabyemera nk’uko yabitangarije IGIHE.

Sugira yagize ati “Ubu namaze gutandukana na AS Vita Club. Nta kibazo mfitanye nabo. Hari hasigaye amezi ane ariko twaricaye turumvikana barandekura.”

Uyu musore wemeza ko gukina muri Congo bitari byoroshye kubera shampiyona iri ku rwego rwo hejuru, igitutu cy’abafana gitandukanye no mu Rwanda ndetse n’ikipe iba isaba byinshi, yavuze ko kugeza ubu nta kipe arumvikana nayo ariko aho kwicara azagaruka gukina mu Rwanda.

Yagize ati “Ubu nta muntu unshakira amakipe mfite kuko nawe twaratandukanye ariko ninshaka undi sinzamubura. Ndifuza gukomeza gukina hanze gusa byanze sinarebera abandi bakina ngo nicare, nagaruka ngakina hano nubwo ariyo mahitamo ya nyuma.”

Sugira wazamukiye muri AS Muhanga akajya muri APR FC aho atangiriye ibihe byiza akirukanwa nyuma yajya muri AS Kigali akaba ari bwo agarukana ubushongore n’ubukaka, bivugwa ko ashobora gusubira muri APR FC gusa we yavuze ko nta kipe aravugana nayo.

Uretse Sugira, AS Vita Club yirukanye n’abandi bakinnyi bagera ku 10 barimo na rutahizamu Daddy Birori wahoze akinira Amavubi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza