00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sam Karenzi yasezeye kuri Radio 10, agiye gutangiza ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru w’imikino Karenzi Sam wari umaze amezi 15 kuri Radio 10, yamaze gusezera ndetse guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki ya 4 Ukwakira, azatangira kumvikana kuri Fine FM mu kiganiro gishya “Urukiko rw’Ubujurire”.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo Karenzi Sam yashyize ubutumwa kuri Twitter, asezera kuri Radio 10 yakoreraga kuva muri Kamena 2020 ndetse mu mezi atatu ashize akaba yari yagizwe umuyobozi wayo.

Karenzi waherukaga gutanga iminsi 15 y’integuza, yagize ati “Ndashima Radio/TV10, ubuyobozi ndetse n’abakozi bose ntibagiwe n’abakunzi batahwemye kudushyigikira. Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mu bihe bitari byoroshye, ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza ku umutima. Mwarakoze.”

Karenzi yari umukozi wa Radio 10 kuva muri Kamena 2020, aho yahuriye n’abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyiswe “Urukiko”.

Nubwo iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse kigakundwa n’abatari bake, cyashyizwe ku iherezo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 ubwo cyakorwagamo impinduka.

Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.

Karenzi Sam agiye kwerekeza kuri Fine FM mu kiganiro “Urukiko rw’Ubujurire”

Ubwo IGIHE yandikaga ko ikiganiro “Urukiko” n’abanyamakuru bagikoraga bagiye kwerekeza kuri Fine FM, havuzwe byinshi ku nkomoka y’iri zina.

Kuri ubu, birasa n’ibitarasobanuka niba koko iri zina ry’ikiganiro rizaguma kuri Radio 10 cyangwa rikajya kuri Fine FM.

Gusa, mu kiganiro Sam Karenzi yagiranye na IGIHE, yavuze ko nubwo bitarasobanuka, ariko bo ikiganiro cyabo kizitwa “Urukiko rw’Ubujurire” kizajya gitangira saa Yine za mu gitondo, kikamara amasaha atatu.

Ati “Ni byo tuzatangira kumvikana kuri Fine FM ivugira kuri 93.1 kuva tariki ya 4 Ukwakira 2021. Tugiye kujurira, nyuma y’uko ibya mbere bihagaritswe, ubu tugiye kujurira, ni Urukiko rw’Ubujurire.”

Bivugwa ko Karenzi Sam azajya akorana n’abarimo Horaho Axel na Bruno Taifa nubwo IGIHE yamenye ko uyu wa nyuma atarasezera kuri Radio 10.

Sam Karenzi yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy’imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga umwuga w’Itangazamakuru.

Inkuru bifitanye isano: Ikiganiro "Urukiko" mu isura nshya: Gukundwa no kwamamara kwacyo byahuye na kidobya

Sam Karenzi yamaze gusezerera kuri Radio 10 yari amazeho amezi 15
Horaho Axel ni umwe mu bazajyana na Karenzi Sam kuri Fine FM mu kiganiro "Urukiko rw'Ubujurire"
Bruno Taifa na we ashobora kwerekeza kuri Fine FM nubwo atarasezera kuri Radio 10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .