Sam Karenzi arashinja Sadate gucura umugambi wo kumugirira nabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Werurwe 2021 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru wa siporo kuri Radio 10, Karenzi Sam, yishinganishije ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports na bagenzi be bari gucura umugambi wo kumugirira nabi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Sam Karenzi yashyize kuri Twitter bimwe mu biganiro byaganiriwe ku rubuga rwa WhatsApp ‘Inshuti Zidasigana’ ruriho uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate.

Muri ibyo, hari uwanditse ati “N’ubu ndaryamye sindateka ngo ndye none kweli ngo tureke imbwa zigume kudusenyera ikipe. Basenye ikipe dusenye ingo zabo 1/1. Ahubwo uwampa n’ifoto ya Oswald niba amugira. Nibamfunga muzangemurire nta kindi nakora.”

Ubundi bugira buti “Ni ukuri ni ko bimeze burya umukire yanga akavuyo. Tumuteshe umutwe mpaka yirukanye amafuku.”

Hari ubundi kandi bugira buti “Nubwo natwe dufite byinshi birimo gukorwa kugira ngo Bihuha FM na Bihuha Mukuru bahanirwe ibyo bakoze kandi bagikora ariko na système Gasenyi iri très efficace ndetse iranafasha cyane. Ubu aho Isi igeze ntabwo umuntu agukubita itama rimwe ngo uhindukire akubite n’irindi, ahubwo ijisho rihorwa irindi. Ibi ni ko mbyumva, aho tutabyumva kimwe muranyihanganira.”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’amagambo ya Karenzi Sam yishinganisha ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaho.

Yagize ati “Maze iminsi nkurikirana ibivugirwa kuri iyi groupe ya Munyakazi Sadate n’abambari be! Nabanje kubireka ngira ngo bizarangirira mu bitutsi hano ku mbuga! Ni byiza ko RIB ikora akazi kayo igakumira icyaha kitaraba!”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa Gatatu, Karenzi yavuze ko ibyo yagaragaje kuri Twitter ari bike mu byo afite bivugirwa kuri urwo rubuga kandi yiteguye kuzabyerekana nk’ibimenyetso inzego zibishinzwe nizibikenera.

Ati “Njye namenyesheje RIB mbinyujije kuri Twitter yanjye ko hari imigambi mibi irimo icurwa, ibindi ni akazi ka RIB ntavugira mu itangazamakuru.”

Yakomeje avuga ko amakuru y’ibivugirwa kuri urwo rubuga yayahawe n’umwe mu baruriho.

Ati “Ni urubuga rumaze igihe ruhuriyemo inshuti za Sadate kuva ubwo yayoboraga Rayon Sports mbere y’uko avaho, zari nk’inkoramutima ze ndetse bakunda gutanga ibitekerezo bandwanya cyane kuri Twitter, bagahimba konti zo kuntuka, bakandikira nyiri Radio/TV10 ngo atwirukane.”

“Nahamagawe n’umwe mu barubaho, ambwira uko bimeze ko yahisemo kubimbwira ngo nyuma bitazamukoraho nk’umuntu urubamo nibiramuka bikomeje. Ibyo nashyize kuri Twitter ni bike buriya, mfite byinshi byagiye bihavugirwa, inzego zibishinzwe nizibishaka nzabigaragaza. Hari ubutumwa bwanditswe na Sadate ubwe ndetse n’ubw’abandi.”

Abajijwe ikibazo afitanye na Munyakazi Sadate, yavuze ko kudacana uwaka hagati yabo bombi byatangiye ubwo nk’abanyamakuru ba Radio 10 banengaga ibitagenda mu gihe yari ayoboye Rayon Sports.

Ati “Ntacyo mpfa na Sadate ubusanzwe, twe twanenze uburyo yayoboragamo na we ahitamo kutwibasira kuriya. Ntabwo turi nk’abandi banyamakuru, niba batarabivugaga kuko bari inshuti, twe si ko dukora.Twanenga ibitagenda ku gihe cye, n’uyu munsi nubwo adahari ntibitubuza kuvuga ibitagenda muri Rayon Sports.”

Munyakazi Sadate yavuze ko ibyatangajwe na Karenzi nta shingiro bifite kuko nta kigaragaza ko ari we wabivuze kandi akaba atabazwa ibivugirwa ku mbuga zose abaho.

“Icya mbere ni uko Munyakazi Sadate ntabwo ndi umupolisi wo gucunga ibivugirwa muri groupe zose mbamo kandi kubinyitirira ndumva ari ukunsebya no gushaka kongera gutangiza umugambi wo kunyangisha abantu.”

“Ibyo yanditse mbifata nk’ibyo umuntu yitekerereza, ku bwanjye biriya ni icyaha. Ibintu byaganiriwe mu muhezo cyangwa mu ibanga ntibyemewe kubitangaza utabifitiye uburenganzira. Sinigeze mutuka, nta butumwa nigeze mwandikaho, birashoboka ko umuntu yaba ari ku mbuga zitandukanye, ntabwo kuba ndimo bivuze ko ibyahavugiwe byose nabigizemo uruhare.”

Yakomeje avuga ko we n’abo bahuriye ku rubuga rwa WhatsApp bamaganye ibyakozwe na Karenzi kuko bihanirwa n’ingingo ya 156 mu Gitabo gihana ibyaha mu Rwanda ndetse biteguye kumurega.

Ivuga ko “Umuntu wese, ku bw’inabi, mu buryo ubwo ari bwo bwose, wivanga mu mibereho bwite y’undi akoresheje:kumviriza cyangwa gutangaza amagambo abantu bavugiye mu muhezo atabiherewe uruhushya; gufata ifoto, amajwi cyangwa amashusho cyangwa kubitangaza nyirayo atabitangiye uruhushya; aba akoze icyaha. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

“Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byabaye bene byo babibona kandi babizi, ntibabyamagane kandi bashoboraga kubyamagana, bifatwa nk’aho babyemeye.”

“Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni byo bihabwa umuntu, ku bw’inabi, usakaza hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose, ifoto, amajwi n’amashusho, ifatamajwi cyangwa inyandiko yabonywe hakoreshejwe igikorwa kimwe mu bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.”

Kudacana uwaka hagati ya Munyakazi Sadate na Karenzi Sam si bishya kuko mu Ugushyingo 2020 habayeho guterana amagambo hagati y’uyu wahoze ayobora Rayon Sports n’abanyamakuru ba Radio 10 bamusabiye kujyanwa i Iwawa.

Munyakazi Sadate yareze Radio 10 n’umunyamakuru wayo, Sam Karenzi, mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura ndetse impande zombi zitabye ku wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020.

Icyo gihe, Munyakazi yashinje Radio 10 kurangwa n’ubunyamwuga buke by’umwihariko umunyamakuru wayo, Karenzi Sam, agakora ameze nk’umurwanya.

Radio 10 yagaragaje ko Munyakazi Sadate ari we wabanje kubibasira ku butumwa yanditse kuri Twitter, ahamagararira abantu ko badakwiye kuyamamazaho, bituma n’abanyamakuru bayo bamwadukira.

Umwe mu myanzuro ya RMC, IGIHE yamenye ni uko Munyakazi Sadate na Sam Karenzi basabwe gusabana imbabazi nyuma yo gusanga impande zombi zarakoze amakosa, ariko uyu wahoze ayobora Rayon Sports avuga ko nta mpamvu yo gusaba imbabazi kandi ibyo yavuze ari ukuri.

Karenzi Sam yamenyesheje RIB ko abarimo Munyakazi Sadate bari gutegura umugambi wo kumugirira nabi /Ifoto: Radio 10- Twitter
Munyakazi Sadate yahakanye ko hari ibyo yanditse kuri Sam Karenzi, avuga ko bamaganye ibyo yakoze agaragaza ibyaganiriwe ku rubuga rwa Whatsapp /Ifoto: Ububiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .