00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sadate Munyakazi yongeye kwicara ku meza amwe na Sam Karenzi nyuma y’igihe barebana ay’ingwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka urenga barebana ay’ingwe, Sam Karenzi na Sadate Munyakazi bongeye guhurira ku meza ubwo uyu mugabo wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports yari yatumiwe mu kiganiro ‘Urukiko rw’ubujurire mu mikino’ gitambuka kuri radio Fine FM.

Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2021, aho abanyamakuru bari bari kuganira ku Ikipe y’Igihugu Amavubi, bari biyambaje Munyakazi Sadate nk’umwe mu babaye mu mupira w’u Rwanda.

Sam Karenzi uyobora iki kiganiro akaba n’umuyobozi wa Radio Fine FM, yabwiye IGIHE ko nta bwiyunge budasanzwe bwabaye hagati ye na Munyakazi Sadate.

Yagize ati “Twe nk’ababa mu mikino, ntibiba bikwiye kugirana ibibazo kuko kudahuza ibitekerezo bidakwiye kutugira abanzi.”

Abajijwe niba haba hari ubwiyunge bwaba bwarabayeho hagati yabo, Sam Karenzi yagize ati “Nta kwiyunga kudasanzwe kwabayeho, ariko nta n’ikibazo gikomeye cyabayeho.”

Guhera mu 2020, Sam Karenzi wari umunyamakuru wa Radio 10 na Sadate Munyakazi wari umuyobozi wa Rayon Sports batangiye kugirana ibibazo bikomeye.

Ibi bibazo byari bishingiye ku kuba Sam Karenzi ataremeraga ubuyobozi bwa Rayon Sports byanatumye RGB yinjira mu miyoborere y’iyi kipe ndetse hanahindurwa uburyo iyobowemo.

Guterana amagambo kw’aba bagabo byaje kuvamo ibibazo bikomeye byanajyanywe mu nzego zitandukanye.

Muri Mata 2020, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rwagiranye ibiganiro bigamije kwiyunga byahuje Sadate Munyakazi na Sam Karenzi ariko na byo birangira nta muti nyawo bitanze.

Horaho Axel ukora mu kiganiro Urukiko rw'Ubujurire mu mikino kuri Fine FM
Sam Karenzi, umuyobozi wa Fine FM akaba n'umunyamakuru w'imikino kuri iyi radio
Kalisa Bruno Taifa umunyamakuru w'imikino kuri Fine FM
Sadate Munyamakazi yongeye kwisanga ku meza amwe na Sam Karenzi bari bamaze igihe bashyamiranye ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .