Rwasamanzi Yves yagizwe Umutoza w’Ingimbi z’Amavubi zitegura CECAFA 2019

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kanama 2019 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Rwasamanzi Yves usanzwe ari Umutoza w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17 yahawe no gutoza iy’abari munsi y’imyaka 15 igiye kwerekeza muri Érythrée mu mikino ya CECAFA.

Irushanwa rihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) riteganyijwe kuva ku wa 16 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2019.

Rwasamanzi wari usanzwe ari Umutoza wa Marines FC ibarizwa mu Karere ka Rubavu ni we wahawe umukoro wo gutoza iyi kipe.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere ryateguwe na CECAFA ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) muri gahunda ya ‘FIFA Forward Progamme’.

FunClub dukesha inkuru yanditse ko Ikipe y’u Rwanda izatangira imyitozo ku wa Kane, tariki 8 Kanama 2019 saa 09:00 kuri Stade Amahoro naho imyitozo ya nimugoroba ibe 15:00 ku kibuga cy’i Shyorongi.

Rwasamanzi yahawe akazi ko nk’umutoza mukuru nubwo atari we wayihamagaye kuko byakozwe n’Umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa, Habimana Hussein. Abakinnyi batoranyijwe bavuye mu bitwaye neza mu irushanwa ry’amezi abiri rya FERWAFA ryasorejwe mu Karere ka Rubavu tariki 1 Kanama 2019.

Rwasamanzi azaba yungirijwe na Gatera Musa; Umutoza w’abanyezamu Kabalisa Calliope; muganga w’ikipe ni Tuyishime Jean Claude naho Ntarengwa Aimable yagizwe Team Manager.

-  Abakinnyi 30 bahamagawe kwitegura CECAFA:

Abanyezamu: Niyoneze David, Byiringiro James, Niyonsaba Ange Elie, Cyimana Asifiwe na Nshimiyimana Christian.

Ba myugariro: Kagimbura Byiringiro Benonie, Shema Kusayi Diabi, Fumbira Charles, Izabayo Fidel, Imena Hirwa Arnold, Mbonyamahoro Selieux na Niyonkuru Fiston.

Abakina hagati: Hoziana Keneddy, Mwizerwa Eric, Byiringiro Asante Sana, Niyo David, Iradukunda Prince, Sibomana Sultan Bobo, Nshimiyimana Célestin, Ntwali Abil, Iradukunda Siladji, Irakoze Jean Paul, Gisubizo Kelly, Bimenyimana Olivier na Uwiduhaye Alain Romeo.

Ba rutahizamu: Kagabo John, Shingiro Honore, Uwizeyimana Célestin, Ishimwe Moïse, Mugisha Endrick Kenny na Irahamwe Eric.

Gahunda y’imikino y’u Rwanda

-  Rwanda vs Sudani y’Epfo (Ku wa 17 Kanama 2019, 16:30)

-  Ethiopie vs Rwanda (Ku wa 20 Kanama 2019, 14:00)

-  Uganda vs Rwanda (Ku wa 24 Kanama 2019, 14:00)

Uko amakipe agabanyije mu matsinda ya CECAFA U-15

-  Itsinda A: Erythrée, Kenya, u Burundi na Somalia

-  Itsinda B: Uganda, Rwanda, Ethiopia na Sudani y’Epfo

-  Itsinda C: Tanzania, Sudani na Djibouti

Rwasamanzi Yves yagizwe Umutoza w’Ingimbo z’Amavubi zitegura CECAFA 2019
Rwasamanzi asanzwe ari Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 17 na Marines FC y'i Rubavu
Abakinnyi bazahagararira Amavubi bazava mu bitwaye neza mu irushanwa ry'ingimbi za FERWAFA rimaze amezi abiri rikinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza