Kwamamaza

Rio2016: Neymar yafashije Brazil kwihimura ku Budage

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 10:40' na Philbert Hagengimana


Igitego Neymar yatsinze ndetse na Penaliti ya nyuma muri uwo mukino, byatumye Brazil yihimura ku Budage ibutwara umudali wa Zahabu mu mikino Olempike yari imaze iminsi ibera i Rio De Janeiro kuva kuwa 5 Kanama.

N’ubwo byasaga n’aho u Budage ari bwo bwari buyoboye umukino bitewe n’uburyo bwasatiraga n’uburyo bwahushaga ibitego, ku munota wa 27 ni bwo Neymar yatsindiye Brazil igitego ku mupira w’umuterekano yatereye muri metero 22 na santimetero 86 uvuye ku izamu.

U Budage bwakomeje gukina burusha Brazil gusatira cyane, ariko igice cya mbere kirinda kirangira butabashije kwishyura igitego bwari bwatsinzwe.

Hategerejwe umunota wa 57 kugirango Max Meyer, wari kapiteni w’u Budage, abwishyurire igitego ku mupira yari aherejwe na Jeremy Toljan, Brazil ihita irushaho gusatira ngo ishake ikinyuranyo cyahita kiyihesha umudali wa zahabu.

Yaba u Budage cyangwa Brazil, nta n’imwe yongeye guhirwa ngo irebe mu izamu ry’indi, maze iminota yose y’umukino irinda irangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, hongerwaho na 30 y’inyongera birangira uko hiyambazwa Penaliti.

Abakinnyi bane ba mbere ku mpande zombi bateye penaliti zabo neza baranazinjiza, ariko bigeze kuri Nils Petersen wateye iya gatanu, Umunyezamu Weverton Pereira da Silva wa Brazil ayikuramo.

Hahise haza Neymar, wari Kapiteni wa Brazil ayinjiza neza, byatumye ahita akora amateka yihariye yo gutwara ibikombe bikomeye hafi ya byose mu mupira w’amaguru, uretse igikombe cy’isi.

Uwo mukino wa nyuma warebwe n’abasaga 78,000 kuri Sitade Maracana, wabaye ukwihimura ku Budage bwatsinze Brazil mu mikino y’igikombe cy’isi giheruka ibitego 7-1.

Neymar (wa gatatu uhereye ibumoso) yishimana na bagenzi be nyuma yo gutwara umudali wa zahabu
Neymar yishimana n'umuhungu we
Nyuma yo gutsinda penaliti yahesheje Brazil intsinzi, Neymar yapfukamye ashimira Imana
Neymar niwe wari kapiteni wa Brazil muri iyi mikino
Max Meyer yishimira igitego cy'u Budage

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved