00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RBA igiye gutangiza shene nshya ya televiziyo irebana na siporo gusa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye na sositeye ikora ibyo gusakaza amashusho ya telviziyo "StarTimes", Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru “RBA”, kigiye gutangiza shene ya gatatu ya televiziyo yitwa “MAGIC Sports” izajya ikora ibiganiro bya siporo gusa.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo 2021, ni bwo ubuyobozi bwa RBA bwagiranye amasezerano y’ubufatanye na StarTimes agamije gutangiza shene ya siporo ya “MAGIC Sports” izatangira ibiganiro byayo ku wa 13 Ugushyingo 2021.

MAGIC Sports izaba ibaye shene ya gatatu ya Televiziyo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nyuma ya Televiziyo Rwanda na Kigali Channel 2 (KC2).

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe Televiziyo mu RBA, Kennedy Munyangeyo, yavuze ko impamvu bahisemo gufatanya na StarTimes, ari ukugira ngo bashake ibizajya byerekanwa kuri iyi shene nshya izajya yibanda kuri siporo gusa.

Ati “Ni shene nshya ya gatatu ishobora gutangira mu mpera z’icyumweru gitaha, yitwa MAGIC Sports. Izaba iri kuri shene ebyiri ari zo DTH na DTT za StarTimes.”

“Impamvu twafatanyije na StarTimes ni uko hari iby’ibanze birimo guhanga ibijya kuri televiziyo, tuzafatanya mu gushaka ibidufasha gutangiza iyo shene, tunafatanye gushaka ibyo tuzayishyiraho. Murabizi ko StarTimes ijya isinyana amasezerano na za Bundesliga cyangwa La Liga, natwe hari igihe tujya dufata amashusho ya Afrobasket n’andi marushanwa.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye bakorana na StarTimes ari uko dekoderi yayo yoroheye Abanyarwanda kuyitunga ndetse ikaba ari yo itunzwe na benshi.

“StarTimes ni bo bimaze kugaragara ubu ko bagera ku Banyarwanda benshi, benshi batunze StarTimes kubera ko ihendutse, bitewe n’uko ifite uburyo bubiri bwa DTH na DTT kandi natwe tugera kuri benshi, ni cyo cyatumye dufatanya. Twasanze ubwo bushobozi nitubuzanamo indi shene ari indi nyungu tuba duhaye Abanyarwanda.”

Munyangeyo yamaze impungenge abibaza niba kuzana iyi shene ya siporo yihariye bitazatuma icyitwa siporo cyose kiva kuri Televiziyo Rwanda, avuga ko bazareba ibigomba kuhasigara.

“Siporo ntigiye kuva kuri Televiziyo Rwanda 100% ariko siporo igiye kuguma kuri Televiziyo nko gutanga amakuru ariko noneho ijye kuri shene ya siporo nk’imyidagaduro.”

“Ibiganiro bya siporo byari kuri Televiziyo Rwanda ntibihita byimuka uyu munsi cyangwa ejo, tuzabirebaho buhoro buhoro. Hari ibiganiro biba birimo amakuru agezweho, icyo gihe cyitwa amakuru, gishobora kuguma kuri Televiziyo. Imikino na byo tuzagenda tureba kuko dufite ikipe ishinzwe kureba ikagena uko bigenda.”

Abajijwe impamvu bahisemo kuzana shene ya gatatu kandi hasanzwe hari na shene ya KC2 yagenewe imyidagaduro, Munyangeyo Kennedy yavuze ko umwihariko wa MAGIC Sports ari uguhuza abantu b’ingeri zose bakunda siporo.

Ati “Twashatse ko KC2 ijya mu myidagaduro kandi ikajya mu rubyiruko, ariko noneho na siporo mu rubyiruko irimo, na KC2 izafasha muri siporo. Gusa, turabizi yuko itandukaniro riri hagati ya KC2 na MAGIC Sports ni uko KC2 ireba cyane urubyiruko ariko noneho MAGIC Sports ikareba siporo ihuza abantu bose barimo abakuru n’abato.”

Ku bijyanye na gahunda z’ibiganiro bizaba biri kuri MAGIC Sports n’abanyamakuru bazajya babikora, Munyangeyo yavuze ko bateganya kongera ikipe y’abanyamakuru.

Ati “Ni urugendo, tugiye gukurana. Murabizi, ikipe yacu ya siporo uko twari tumeze mu mwaka ushize, si ko tumeze ubu, si ko tuzaba tumeze umwaka utaha. Iyo uvuze ngo ugiye gukora ibi, n’ikipe iriyongera. Uretse no kuvuga ngo abanyamakuru bogeza imikino, dukeneye n’abanyamakuru bajya gushaka amakuru, dufite ibikoresho, turagenda dukura, turagenda twongera ubushobozi.”

Mu myaka ibiri ishize ni bwo RBA yatangije shene ya kabiri ya KC2 ikora imyidagaduro gusa, aho kuri ubu 70% y’ibyo ikorana ari ibyayo gusa.

Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) cyasinyanye amasezerano y'ubufatanye na StarTimes azafasha mu itangizwa rya shene nshya ya televiziyo "MAGIC Sports" izajya ikora siporo gusa
Arthur Asiimwe uyobora RBA, ashyira umukono ku masezerano
MAGIC Sports izatangira gukora mu mpera z'icyumweru gitaha, izajya igaragara kuri StarTimes haba ku bafite dekoderi ya DDT cyandwa DTH

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .